Yobu yibwira ko Imana yamuremeye kumurimbura
1 “Ubuzima bwanjye ndabuzinutswe,
nzavuga ntishisha ingorane zanjye,
nzagaragaza ishavu mfite ku mutima.
2 Ndabwira Imana nti: ‘Ntuncire ho iteka’,
ndayibwira nti: ‘Menyesha impamvu unyibasiye.’
3 Mbese ushimishwa no kunkandamiza?
Ese ushimishwa no gusuzugura uwo waremye?
Mbese ushyigikira imigambi y’abagome?
4 Ese Mana, wumva ibintu nk’abantu?
None se amaso yawe areba nk’umuntu?
5 Mbese ubaho iminsi mike nk’umuntu?
Ese kurama kwawe ni nk’uk’umuntu?
6 None se kuki unshakishaho amakosa?
Kuki ushishikazwa no kumbona mu cyaha?
7 Nyamara uzi neza ko ndi umwere,
uzi ko nta muntu wakumvana mu nzara.
8 Ni wowe wambumbabumbye urandema,
none ni wowe umpindukiranye urandimbura!
9 Ibuka ko wanyikuriye mu ibumba,
none ni wowe unyihinduriye umukungugu!
10 Wansutse nk’ubuganiza amata,
warancunze mba nk’isoro y’amavuta.
11 Wanteyeho inyama untwikiraho uruhu,
wangize urusobekerane rw’amagufwa n’imitsi.
12 Wangiriye neza umpa ubuzima,
wishingiye kurinda ubugingo bwanjye.
13 “Nyamara hari ibanga uhishe mu mutima wawe,
nzi neza ko ari umugambi wawe.
14 Umpozaho ijisho ngo urebe ko ncumura,
bityo wanga kumbabarira icyaha cyanjye.
15 Niba ndi umunyabyaha ngushije ishyano,
nubwo naba umwere sinakubura umutwe.
Dore nuzuye ikimwaro amakuba arandenze.
16 Iyo nubuye umutwe umpīga nk’uko intare ihīga,
urandwanya bityo ukerekana ububasha bwawe.
17 Unteza abandi banshinja,
ungwizaho uburakari bwawe,
ibitero byawe binsimburanaho.
18 Ni kuki wemeye ko mvuka?
Mba narapfuye ntawe uranca iryera,
19 mba narabaye nk’utigeze kubaho,
mba narahambwe nkiva mu nda ya mama.
20 Erega iminsi yo kubaho kwanjye ni mike!
Ndeka nishime akanya gato.
21 Dore ngiye kujya aho ntazagaruka,
ngiye mu gihugu gicuze umwijima w’icuraburindi,
22 ni igihugu gicuze umwijima,
ni igihugu cy’akajagari,
nta mucyo ukirangwamo, ni mu icuraburindi.”