Yobu aravuga ko Imana ari inyagitugu
1 Nuko Yobu arabasubiza ati:
2 “Koko muri ijwi rya rubanda.
Mbese nimupfa abanyabwenge bazabura kubaho?
3 Nanjye mfite ibitekerezo nkamwe,
nta cyo mundusha.
Ese ibyo muvuga hari utabizi?
4 Incuti zanjye zampinduye urw’amenyo,
ziranyibasira nubwo ndi intungane n’umwere,
nyamara ntakambira Uhoraho nizeye ko anyumva.
5 Abadamaraye basuzugura abanyabyago,
basonga abageze aharindimuka.
6 Abanyarugomo baguwe neza mu mazu yabo,
abakora Imana mu jisho bamerewe neza,
ntibiringira Imana ahubwo biringira imbaraga zabo.
7 “Ngaho rero igira ku nyamaswa uzasobanukirwa,
igira ku nyoni uzaca akenge.
8 Itegereze isi uyigireho,
amafi yo mu nyanja na yo azagira icyo akwigisha.
9 Ni ikihe muri ibi biremwa byose kidasobanukiwe,
ni ikihe kitazi ko Uhoraho ari we wakiremye?
10 Ni we mugenga w’ubugingo bwa buri kiremwa,
ni we utuma buri muntu ahumeka.
11 Dore ugutwi ntigusesengura amagambo,
kuyasesengura nk’uko akanwa karobanura ibyokurya.
12 Ubwenge bugirwa n’abasaza,
ubushishozi bugirwa n’abakuze.
13 Nyamara Imana ni yo nyir’ubwenge n’ububasha,
ni yo nyir’inama n’ubushishozi.
14 “Icyo ishenye ntawe ugisana,
uwo ifunze ntawe umufungura.
15 Iyo yimanye imvura amapfa aracana,
yayigusha imivu y’amazi igakundura ubutaka.
16 Imana ni yo nyir’imbaraga n’ubutwari,
abashukwa n’abashuka abandi bose bari mu maboko yayo.
17 Irindagiza abanyabwenge,
abacamanza ibahindura ibicucu.
18 Inyaga abami ubutegetsi,
ibagira inkoreragahato.
19 Abatambyi ibagira abatindi,
abategetsi bakomeye irabahanantura.
20 Icecekesha abiringirwa,
abasaza ibambura ubushishozi.
21 Abanyacyubahiro ibakoza isoni,
abanyambaraga irabacogoza.
22 Ikuraho umwijima w’ikuzimu,
iwukuraho ikawusimbuza umucyo.
23 Ni yo ikomeza amahanga ikanayarimbura,
ni yo iyagūra hanyuma ikayarimbura.
24 Abategetsi bo ku isi ibagira ibipfamutima,
ibabuyereza mu kidaturwa kitagira inzira.
25 Barindagira mu mwijima w’icuraburindi,
ituma badandabirana nk’abasinzi.