Yobu 13

Yobu ashaka kuganira n’Imana

1 “Koko rero ibyo byose narabyiboneye,

narabyiyumviye ubwanjye ndabisobanukirwa.

2 Ibyo muzi nanjye ndabizi,

nta cyo mundusha.

3 Ndashaka kwivuganira n’Imana Nyirububasha,

ndifuza kwiregura.

4 Mwebwe muri abanyabinyoma,

mwese muri nk’abaganga b’imburamumaro.

5 Icyampa mugaceceka rwose,

bityo mwaba mubaye abanyabwenge.

6 Nimwumve ibitekerezo byanjye,

nimwumve uko niregura.

7 Mbese mwibwira ko mukorera Imana muvuga amafuti?

Mwaba se muyivugira kandi muri abanyabinyoma?

8 Ese murashaka kuba mu ruhande rw’Imana?

Cyangwa se murashaka kuyiburanira?

9 Mbese ibagenzuye byababera byiza?

Ese murashaka kuyibeshya nk’ubeshya umuntu?

10 N’iyo mwabogama rwihishwa,

yabahana nta kabuza.

11 Mbese icyubahiro cyayo nticyabatera ubwoba?

Ese igitinyiro cyayo nticyabagwa gitumo?

12 Impanuro zanyu nta cyo zimaze ni nk’ivu,

ibisubizo byanyu bimeze nk’ibumba ntibifite ireme.

13 Nimuceceke mureke mvuge,

nimureke bibe uko byakabaye.

14 Niteguye gushyira ubugingo bwanjye mu kaga,

niteguye guhara amagara yanjye.

15 Nubwo Imana yanyica nta cyo nari maze,

nyamara nzakomeza kwiregura imbere yayo.

16 Ibi ni byo bizamviramo agakiza,

koko nta nkozi y’ibibi izahinguka imbere y’Imana.

17 Nimwite ku byo mbabwira,

mutege amatwi ibyo mbasobanurira.

18 Dore niteguye urubanza,

nizeye ko izamfata nk’umwere.

19 Mbese ni nde uza kunshinja?

Niba ahari ndemera kwicwa ncecetse.

20 “Mana, unyemerere ibintu bibiri gusa,

ni bwo nzatinyuka kuguhagarara imbere.

21 Undinde akaboko kawe kanshikamiye,

ureke kuntera ubwoba.

22 Erega numpamagara nzakwitaba!

Cyangwa reka nkubwire nawe unsubize.

23 Mbese ibicumuro n’ibyaha byanjye ni bingahe?

Nsobanurira ikosa n’icyaha nakoze.

24 Mbese kuki umpunza amaso?

Ese kuki umfata nk’umwanzi wawe?

25 Dore ndi nk’ikibabi kigurutswa n’umuyaga,

kuki untoteza?

Dore ndi nk’umurama wumye,

kuki umpiga?

26 Umfatira ibyemezo bikaze,

uzimbūra ibyaha nakoze nkiri umusore.

27 Ntutuma nishyira ngo nizane,

ugenzura intambwe zanjye zose,

uronda aho nshinze ikirenge.

28 Ndashanguka nk’igiti cyamunzwe,

meze nk’umwambaro wariwe n’inyenzi.