Yobu 15

Elifazi aravuga ko umunyarugomo atazarokoka

1 Nuko Elifazi w’Umutemani asubiza Yobu ati:

2 “Mbese umunyabwenge yavuga amagambo y’impfabusa?

Ese yakomeza kwishyiramo amagambo adafite ishingiro?

3 Mbese yakwireguza amagambo adafite akamaro?

Ese yakomeza kuvuga amagambo y’imburamumaro?

4 Erega noneho kubaha Imana ubikuyeho,

kuyisenga na byo urabibujije!

5 Gucumura kwawe ni ko kugutera kuvuga ibyo,

wiyemeje kuvuga nk’indyarya.

6 Ibyo uvuga ni byo bigucira urubanza ntabwo ari jye,

amagambo yawe ubwawe ni yo agushinja.

7 “Mbese Yobu, ni wowe wabanjirije abandi kuvuka?

Waba se waravutse imisozi itararemwa?

8 Mbese wumvise ibyavugiwe mu nama z’Imana?

Waba se warikubiye ubwenge bwose?

9 Icyo uzi twe tutazi ni iki?

Ni iki wamenya twe tudasanzwe tuzi?

10 Muri twe hari abasheshe akanguhe n’inararibonye,

ni bakuru baruta so.

11 Mbese ihumure Imana iguha ntirikunyuze?

Ese amagambo meza tukubwira ntakunyuze?

12 “Ni kuki umutima wawe uguhabya?

Ni kuki amaso yawe arebana uburakari?

13 Ni kuki urebana Imana umujinya?

Ni kuki uhangara kuyamagana?

14 Mbese koko umuntu yabasha kuba umwere?

Ese umuntu buntu yaba intungane ate?

15 Niba Imana itiringira abamarayika bayo,

niba ijuru atari ryiza imbere yayo,

16 umuntu wononekaye byamugendekera bite,

uwo muntu ugotomera ibyaha nk’unywa amazi?

17 “Ntega amatwi ngire icyo ngusobanurira,

ibyo nabonye ndabikubwira,

18 ndakubwira ibyo abanyabwenge bavuze,

ibyo ba sekuruza batagize ubwiru.

19 Ni bo Imana yari yaragabiye igihugu,

nta munyamahanga wari wabivanzemo.

20 Umugome ahorana uburibwe igihe cyose akiriho,

umunyagitugu azababazwa iteka ryose.

21 Amatwi ye ntahwema kumva ibimutera ubwoba,

n’iyo hari umutekano umubisha aramutera.

22 Ntiyiringira ko azarokoka urupfu,

koko azi ko inkota imutegereje.

23 Akubita hirya no hino ashaka ibyokurya,

azi ko urupfu rwe rwegereje.

24 Amakuba n’ishavu bimuhagarika umutima,

bimeze nk’umwami witeguye kugaba igitero.

25 Koko rero yarwanyije Imana,

asembura Nyirububasha.

26 Yirutse agamitse ijosi ajya kurwanya Imana,

yikingiye ingabo nini y’umutamenwa.

27 “Koko yari abyibushye mu maso yaramiramije,

ndetse yarahonjotse yarazanye ibicece,

28 nyamara yari atuye mu mijyi yasenyutse,

yabaga mu mazu adatuwe,

amazu yendaga kuriduka.

29 Uwo muntu ntazaba umukire,

ubukire bwe ntibuzaramba,

na we ubwe ntazatinda ku isi.

30 Ntateze guhunga urupfu,

umuriro uzakongora abamukomokaho,

umwuka uzamuvamo burundu.

31 “Ntakishuke yiringira ibitagira umumaro,

ibitagira umumaro ni cyo gihembo cye.

32 Ameze nk’ishami ryuma imburagihe,

ryuma ntiryongere gutoha ukundi.

33 Azamera nk’umuzabibu uhunguka imbuto zikiri mbisi,

amere nk’umunzenze uhunguka indabyo zawo.

34 Koko agatsiko k’abahakanamana kazazima,

inkongi y’umuriro izakongora amahema y’inkozi z’ibibi.

35 Batwita ubugizi bwa nabi bakabyara amakuba,

imitima yabo ni indiri y’ubutiriganya.”