Yobu 16

Yobu yizera umurengezi uri mu ijuru

1 Nuko Yobu arabasubiza ati:

2 “Numvise amagambo menshi nk’ayo,

ihūmure mumpa riteza amakuba.

3 Mbese amagambo yawe y’impfabusa ntashira?

Ni iki kigutera gusubiza utyo?

4 Iyaba mwari mumeze nkanjye,

nanjye nari kuvuga nkamwe,

navuga amagambo menshi mbanegura,

nabazunguriza umutwe.

5 Inama nabagira zabakomeza,

bityo amagambo yanjye yabahumuriza.

6 “Nyamara iyo mvuze uburibwe bwanjye ntibucogora,

iyo niyumanganyije ngaceceka na bwo ntibushira.

7 Erega ubu Imana yaranjahaje,

abo mu rugo rwanjye bose yarabatsembye!

8 Iminkanyari yanteje ku mubiri ni cyo kimenyetso,

kunanuka kwanjye na ko ni ko kunshinja.

9 Imana irandakarira ikantanyaguza,

irandeba ikampekenyera amenyo,

ni umwanzi wanjye umpozaho ijisho.

10 Abantu barampagurukiye banyasamiye,

barantuka bakankubita inshyi,

biremye agatsiko kandwanya.

11 Imana yangabije abagizi ba nabi,

yanjugunye mu maboko y’abagome.

12 Yampungabanyije nari nguwe neza,

yamfashe ku gakanu iranshwanyaguza,

yangize imāshiro ry’imyambi yayo.

13 Imyambi inturuka impande zose,

impinguranya impyiko ikankomeretsa nta mpuhwe,

bityo indurwe yo mu mwijima wanjye ikisesa hasi.

14 Incakira nk’umurwanyi,

inkomeretsa incuro nyinshi.

15 Mpora nambaye imyambaro igaragaza akababaro,

nicara nigunze nubitse umutwe mu mukungugu.

16 Amaso yanjye yatukujwe no guhora ndira,

ibihenehene byayo byarirabuye,

17 nyamara ntawe nagiriye urugomo,

isengesho ryanjye ku Mana riraboneye.

18 “Wa si we, witwīkira amaraso yanjye,

reka ugutakamba kwanjye kumvikane.

19 Erega mfite umurengezi mu ijuru!

Koko rero umurengezi wanjye ari mu ijuru.

20 Incuti zanjye zo zirankoba,

nyamara jye ntakambira Imana, amarira ambunga mu maso.

21 Umurengezi wanjye nankiranure n’Imana,

nadukiranure nk’uko umuntu akiranura incuti ye.

22 Nangoboke iminsi yanjye ni mbarwa,

dore ngiye gupfa.