Yobu 17

Yobu nta cyo acyizeye

1 “Umwuka wanjye ugiye guhera,

iminsi nagenewe kubaho irarangiye,

imva irantegereje.

2 Koko nkikijwe n’abakobanyi,

ubugome bwabo ntibutuma ngoheka.

3 Mana, ube ari wowe umbera umwishingizi.

None se ni nde wundi wanyishingira?

4 Incuti zanjye wazihinduye umutima ntizasobanukirwa,

ntukazikundire ko zinyigambaho.

5 Mbese ni nk’utumira incuti akazidabagiza,

naho abana be bicira isazi mu jisho.

6 “Imana yangize iciro ry’imigani,

bityo abantu bakancira mu maso.

7 Amaso yanjye ntakibona kubera ishavu,

ingingo zanjye zose zabaye ibishushungwe.

8 Abantu b’indakemwa birabatangaza,

naho umwere akarwanya abahakanamana.

9 Icyakora intungane ntizizatezuka ku migirire yazo,

abere na bo bazarushaho kubonera.

10 Ngaho mwebwe mwese nimugaruke,

nta munyabwenge n’umwe ndabona muri mwe.

11 “Iminsi yo kubaho kwanjye irashize,

imigambi yanjye irarangiye,

ibyifuzo byanjye biburiyemo.

12 Incuti zanjye ijoro ziryita amanywa,

naho umucyo zikawita umwijima.

13 Iyo nzirikanye ko iwanjye ari ikuzimu,

uburiri bwanjye bugasaswa mu icuraburindi,

14 mbwira imva nti: ‘Umbereye data’,

mbwira n’urunyo nti: ‘Uri mama cyangwa mushiki wanjye.’

15 None se icyizere cyanjye kiri he?

Ni nde uzi amaherezo yanjye?

16 Mbese icyo cyizere nzamanukana na cyo ikuzimu?

Ese nzajyana na cyo mu mva?”