Biludadi aravuga ko hari umutego ugenewe umugome
1 Nuko Biludadi w’Umushuwa asubiza Yobu ati:
2 “Muzareka kuvuga amagambo nk’ayo ryari?
Nimushyire mu gaciro maze tuganire.
3 Yobu, ni kuki udufata nk’amatungo?
Ni kuki wibwira ko turi ibicucu?
4 Erega uburakari bwawe buragukomeretsa!
Mbese wibwira ko isi izarimbuka kubera wowe?
Ese Imana izashyigure ibitare?
5 “Imibereho y’umugome izazima,
izamera nk’urumuri rucwekēreye.
6 imibereho y’abe izacura umwijima,
urumuri rwe ruzazima
7 Yagendanaga imbaraga none acitse intege,
imigambi ye bwite ni yo izamuhitana.
8 Ubwe azishorera yigushe mu mutego,
azawukandagiramo umucakire.
9 Umutego uzamufata agatsinsino,
ipfundo ryawo rizamuherana.
10 Umutego utezwe mu butaka uzamushibukana,
imbarutso yawo ihishe aho azanyura.
11 Ibitera ubwoba bimuturuka impande zose,
bimugenda runono aho ajya hose.
12 “Yari umunyambaraga none acogojwe n’inzara,
icyago na cyo kiramwugarije.
13 Icyo cyago kizamutemagura uruhu,
icyorezo simusiga kizamuguguna.
14 Azaturumburwa mu rugo rwe rwari mu mutekano,
azajyanwa guhangana na Rupfu uteye ubwoba.
15 Urugo rwe ruzahumanuzwa amazuku,
iwe hazigarurirwa n’undi.
16 Azamera nk’igiti cyumye,
cyumye gihereye mu mizi kugeza mu mashami.
17 “Ku isi ntawe uzongera kumwibuka ukundi,
izina rye rizibagirana mu gihugu hose.
18 Azamburwa ubuzima ashyirwe ikuzimu,
bityo azavanwa ku isi y’abazima.
19 Ntazasiga imbuto azazima,
nta wo mu nzu ye uzarokoka.
20 Ab’iburasirazuba n’iburengerazuba bazumva ibye,
bose bazabyumva bashye ubwoba.
21 Koko ayo ni yo maherezo y’inkozi z’ibibi,
ayo ni yo maherezo y’abatubaha Imana.”