Yobu 19

Yobu yiringira umurengezi uzamugoboka

1 Nuko Yobu arabasubiza ati:

2 “Muzahereza he kunkura umutima?

Muzageza ryari kunshengura n’amagambo yanyu?

3 Dore bubaye ubwa cumi muntuka,

mbese kungirira nabi ntibibatera isoni?

4 Niba koko hari icyo nakosheje,

ikosa ni jye jyenyine ryabarwaho.

5 Niba koko mushaka kunyigamba ho,

niba munshinja ko ari jye wikojeje isoni,

6 nimumenye ko Imana ari yo yanteje aka kaga,

ni yo yamfatiye mu mutego wayo.

Ndataka kubera urugomo ngirirwa,

nyamara ntawe ungoboka.

7 Ndatabaza ariko sindenganurwa.

8 Yishe inzira kugira ngo ntabona aho nyura,

inzira yanjye yayikwijemo umwijima.

9 Imana ni yo yanyaze ikuzo ryanjye,

ni yo yanyambuye icyubahiro nari mfite.

10 Yambujije epfo na ruguru ndi nyakwigendera,

yamazemo icyizere meze nk’igiti kiranduranywe n’imizi.

11 Uburakari bwayo bwangurumaniyeho,

yamfashe nk’umwanzi wayo.

12 Ingabo zayo zishyira hamwe zintera,

zihangira inzira kugira ngo zingereho,

zigota inzu yanjye zigashinga ibirindiro.

13 “Yantandukanyije n’abavandimwe banjye,

abo twari tuziranye baranyirengagiza.

14 Bene wacu barantereranye,

incuti zanjye zaranyibagiwe.

15 Abashyitsi banjye n’abaja banjye bose bamfata nk’umunyamahanga,

babona nta cyo ndi cyo imbere yabo.

16 Mpamagara umugaragu wanjye ntanyitabe,

n’iyo namuhendahenda ntiyanyitaba.

17 Umugore wanjye ntiyihanganira umunuko wanjye,

abavandimwe banjye na bo baranyinuka.

18 Abana bato basigaye bansuzugura,

iyo ngize icyo mvuga bampa inkwenene.

19 Incuti zanjye zaranzinutswe,

abo nakundaga na bo barampindutse.

20 Uruhu rwanjye rwumiye ku magufwa,

nsigaye nanitse amenyo gusa.

21 “Ncuti zanjye, nimundebane impuhwe, nimumbabarire.

Erega ukuboko kw’Imana kwaranshegeshe!

22 Mbese kuki muntoteza nk’Imana?

Ese ntimurambirwa kungirira nabi?

23 Iyaba amagambo mvuga yandikwaga!

Iyaba yari yanditswe mu gitabo,

24 iyaba yari yandikishijwe umusyi w’icyuma,

iyaba yari aharatuwe ku rutare ngo atazasibangana.

25 “Nyamara nzi ko umucunguzi wanjye ariho,

amaherezo azaza ku isi andengere.

26 Uyu mubiri wanjye numara kubora,

nubwo nzaba ntakiwufite nzareba Imana.

27 Nzayirebera ubwanjye imbonankubone,

nzayirebesha amaso yanjye bwite atari ay’undi,

nubwo umutima wanjye unegekajwe no kuzayibona.

28 Muravuga muti: ‘Ese twamugirira nabi dute?’,

murongera muti: ‘Ni we wikururiye akaga.’

29 Namwe murajye mutinya inkota y’Uhoraho,

koko rero ararakara agahanisha inkota!

Bityo muzamenya ko azabacira urubanza.”