Sofari aravuga amakuba y’umugome
1 Nuko Sofari w’Umunāmati abwira Yobu ati:
2 “Ibitekerezo byanjye bindwaniramo,
biransunika ngo ngusubize,
koko singishobora kwihangana.
3 Numvise kuncyaha kwawe kunkojeje isoni,
ndatekereje nunguka icyo ngusubiza.
4 Zirikana uko Imana igenza abagome kuva kera kose,
uko ibagenza kuva igihe yaremaga umuntu.
5 Koko ibyishimo by’abagome bimara igihe gito,
umunezero w’abahakanamana nturamba.
6 Nubwo igihagararo cye cyakora ku ijuru,
umutwe we ugakabakaba ku bicu,
7 azashiraho burundu amere nk’amazirantoki ye,
abari bamuzi bazabaza bati:
‘Wa muntu ari he?’
8 Koko uwo muntu azamera nk’inzozi ziyoyoka,
azibagirana nk’inzozi za nijoro.
9 Uwari umuzi ntazongera kumuca iryera,
aho yari atuye ntihazamenyekana.
10 Abana be bazariha abakene ibyo yabambuye,
bityo azabyishyura mu mutungo we.
11 Nubwo akiyumvamo ubusore n’imbaraga,
uwo mugome azashyirwa ikuzimu.
12 Nubwo icyaha kimuryohēra,
nubwo yakomeza akakijundika,
13 nubwo yagumya akakinyunguta,
nubwo yakomeza akakijundika,
14 ibyo byokurya bizamugwa nabi,
bizamubera nk’ubumara bw’inzoka.
15 Umutungo w’abandi yariye azawuryozwa,
koko rero Imana izawumurutsa.
16 Yanyunyuje ubumara bw’inzoka,
ubwo bumara buzamwica.
17 Ntazongera kubona ya mavuta atemba nk’imigezi,
ntazongera kubona ya mata n’ubuki bitemba nk’inzūzi.
18 Ibyo yaruhiye azabisubiza atabiriye,
inyungu yahihibikaniye ntazazishimamo.
19 Koko yakandamije abakene ntiyabitaho,
yigaruriye n’amazu atigeze yubaka.
20 Koko rero ahorana umururumba ntanyurwe,
nta na kimwe cyo mu mutungo we azizigamira.
21 Nta kintu cyamutakobwa atagiconshomeye,
bityo ukugubwaneza kwe ntikuzaramba.
22 Nubwo azaba akungahaye ishavu rizamushengura,
nta cyago na kimwe kizamurenga.
23 Ubwo azaba ahugiye mu kuzuza inda ye,
Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze,
izabimuhundazaho bimubere ifunguro.
24 Azizibukira inkota,
umwambi w’umuringa uzamuhinguranya.
25 Azikura umwambi wamuhinguranyije,
uzamuhinguranya umwijima agire ubwoba bwo gupfa.
26 Umwijima w’icuraburindi uramutegereje,
umuriro udasanzwe uzamukongora,
akongoke we n’inzu ye yose.
27 Ijuru rizamushinja ibyaha bye,
isi na yo izamuhagurukira.
28 Ubukungu bwe buzayoyoka bushire,
bushire nk’ubutembanywe n’umwuzūre w’uburakari bw’Imana.
29 Ngayo amaherezo Imana yateganyirije umugome,
ngicyo igihano Imana yamugeneye.”