Yobu 21

Yobu yibwira ko abagome ari bo bahirwa

1 Nuko Yobu arabasubiza ati:

2 “Nimutege amatwi mwite ku byo mvuga,

ni ryo humure ryonyine mbatezeho.

3 Munyihanganire ntimunce mu ijambo,

nindangiza kuvuga mwisekere!

4 Ese aho ntimugira ngo ndinubira umuntu?

None se ni iki cyatuma ntarambirwa?

5 Ngaho nimundebe murumirwa,

muratangara mwifate ku munwa.

6 Iyo ntekereje ibyambayeho nshya ubwoba,

nshya ubwoba ngahinda umushyitsi.

7 Ni kuki abagome barama?

Ni kuki bagera mu zabukuru bagifite imbaraga?

8 Bakomeza kubana n’urubyaro rwabo,

babona imikurire y’abuzukuru babo.

9 Ingo zabo ziganjemo amahoro,

uburakari bw’Imana ntibubageraho.

10 Amapfizi yabo arororoka,

inka zabo ntiziramburura.

11 Bareka abana babo bakiruka nk’imitavu,

ibitambambuga byabo birikinagura.

12 Bavuza ingoma n’inanga,

banezezwa n’ijwi ry’umwironge.

13 Imyaka yo kubaho kwabo bayimara banezerewe,

bapfa batagaraguritse.

14 Nyamara babwira Imana bati: ‘Have tubise,

ntidushishikajwe no kumenya icyo udushakira.

15 Mbese Nyirububasha ni nde byatuma tumuyoboka?

Kumusenga se byo byatwungura iki?’

16 Bibwira ko amahirwe bayakesha imbaraga zabo,

nyamara sinemera ibitekerezo byabo.

17 Ni kangahe wabonye abagome bapfa bakenyutse?

Ni kangahe bagwiririrwa n’amakuba?

Ni kangahe Imana yabateje uburakari bwayo?

18 Ni kangahe babaye nk’icyatsi gitwawe n’umuyaga?

Ni kangahe babaye nk’umurama utumurwa na serwakira?

19 Muravuga muti:

‘Imana ihanira abana ibyaha bya ba se’,

nyamara Imana nihane umugome ku giti cye,

maze na we abikuremo isomo.

20 Umugome ubwe niyirebere igihano cye,

asogongere ku burakari bwa Nyirububasha.

21 Mbese iyo umugome amaze gupfa,

aba akitaye ku mibereho y’abana be?

22 Ese umuntu ni we wigisha Imana ubwenge,

Imana icira n’abamarayika urubanza?

23 Hariho umuntu upfa agifite amagara mazima,

yari atunze kandi atunganiwe,

24 apfa yari abyibushye,

apfa ingingo ze zigifite ubuyanja.

25 Undi na we apfana intimba ku mutima,

apfa atigeze anezerwa na rimwe.

26 Abo bombi bahambwa kimwe,

bombi baribwa n’inyo.

27 Erega nzi neza ibyo mutekereza,

imigambi yanyu yo kungirira nabi ndayizi!

28 Muribaza muti: ‘Inzu ya cya gikomerezwa iri he?

Urwo rugo rw’abagome ruri he?’

29 Ese hari icyo mwabajije abagenzi?

Mwaba se muhinyura ibyo bahamije?

30 Iyo amakuba yateye umugome ararokoka,

iyo Imana irakaye umugome ararusimbuka.

31 Ni nde wahangara kumushinja?

Ni nde wamwitura ibyo yakoze?

32 Iyo apfuye ajyanwa mu irimbi,

imva ye irarindwa.

33 Abantu benshi baramuherekeza bakamushyingura,

imbaga itabarika iramushagara,

igitaka basibisha imva ntikimuremerera.

34 None se ko mugerageza kumpumuriza,

mumpumuriza muvuga amagambo y’imburamumaro?

Erega ibisubizo byanyu ni ibinyoma gusa!”