Elifazi aravuga ko Yobu ari umunyabyaha
1 Nuko Elifazi w’Umutemani aravuga ati:
2 “Mbese umuntu yaba ingirakamaro ku Mana?
Ese ubundi umunyabwenge yigirira akamaro?
3 Mbese iyo ubaye intungane Nyirububasha yunguka iki?
Ni iki yunguka iyo imigenzereze yawe iboneye?
4 Mbese yaba agucyaha akuziza ko umwubaha?
Ese yaba ari yo mpamvu ituma agucira urubanza?
5 Aho ntiyaba aguhōra ubugome bwawe bwinshi,
aho ntiyaba akuziza ibicumuro byawe bitagira akagero?
6 Dore waka abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu,
ubacuza imyambaro bagasigara bambaye ubusa.
7 Abaguye agacuho wabimye amazi,
abishwe n’inzara wabimye ibyokurya.
8 Abanyambaraga ni bo warekeye igihugu,
abo watonesheje ni bo bakibamo.
9 Abapfakazi wabasezereye amara masa,
impfubyi warazikandamije.
10 Ni cyo gituma ufashwe n’imitego,
ni cyo gituma uhiye ubwoba.
11 Dore umeze nk’uri mu icuraburindi,
umeze nk’uwarohamye mu mazi maremare.
12 Imana iganje mu ijuru,
yitegereje hasi ibona inyenyeri nubwo ziri hejuru cyane.
13 Nyamara urabaza uti: ‘Ese Imana hari icyo yiyiziye,
ko yihishe mu gicu cyijimye yaducira imanza ite?
14 Ibicu bibuditse birayikingiriza ntigire icyo ibona,
nyamara itambagira ku gisenge cy’ijuru.’
15 Mbese wiyemeje gukurikiza imigenzereze ya kera?
Ese wiyemeje gukurikiza imigenzereze y’inkozi z’ibibi?
16 Inkozi z’ibibi zirakenyutse,
zabaye nk’urutindo rutembanywe n’umwuzure.
17 Zibwira Imana ziti: ‘Have tubise,
mbese Nyirububasha yadutwara iki?’
18 Nyamara ni we wujuje amazu yazo ibyiza,
jye sinemera ibitekerezo byabo.
19 Intungane zizabona urwo bapfuye zishime,
abere na bo bazabakwena bagira bati:
20 ‘Koko abanzi bacu bashizeho,
umutungo wabo ukongowe n’umuriro.’
21 Ngaho iyunge n’Imana uzagira amahoro,
bityo uzagira ishya n’ihirwe.
22 Emera amabwiriza ikwihera ubwayo,
amagambo yayo uyahoze ku mutima.
23 Garukira Nyirububasha azagukomeza,
ikibi cyose ujye ucyamaganira kure.
24 Izahabu yawe nziza cyane uyijugunye mu bishingwe,
uyirohe mu mabuye y’akagezi.
25 Bityo Nyirububasha azakubera nk’izahabu,
azakubera nk’ikirundo cy’ifeza.
26 Koko rero uzanezerwa ubikesha Nyirububasha,
uzareba Imana ufite icyizere.
27 Uzayisenga yite ku masengesho yawe,
nawe uzayihigure umuhigo wahize.
28 Icyo uzagambirira gukora uzakigeraho,
imigenzereze yawe izarangwa n’umucyo.
29 Erega Imana icisha bugufi abirasi,
nyamara iha agakiza abicisha bugufi!
30 Imana ikunda kurokora umwere,
yabura ite kukurokora ukora ibyiza?”