Yobu aravuga ko Imana itamwumva
1 Yobu arabasubiza ati:
2 “Na n’ubu ndacyivovotera Imana,
amaganya yanjye singishoboye kuyiyumanganya.
3 Iyaba nari nzi aho nabona Imana!
Iyaba nabashaga kugera aho ituye!
4 Nayisanga nkayibwira akababaro kanjye,
nayigezaho ingingo nshingiyeho.
5 Bityo namenya icyo insubije,
nasobanukirwa neza icyo imbwiye.
6 Mbese yandwanya igombye gukoresha imbaraga?
Oya, nibura yantega amatwi.
7 Umunyakuri ni we wumvikana n’Imana,
nzatsinda burundu mbikesha umucamanza wanjye.
8 Nyishakira iburasirazuba sinyibone,
nyishakira iburengerazuba sinyihasange.
9 Nyishakira mu majyaruguru sinyibone,
nyishakira mu majyepfo sinyice iryera.
10 Nyamara yo imenya aho ngannye,
irangerageza igasanga ndi nk’izahabu inoze.
11 Nagenjeje uko ishaka,
sinigeze nteshuka.
12 Amabwiriza watanze nayagize nk’ifunguro rya buri munsi,
amagambo wavuze nyahoza ku mutima.
13 None se ko Imana idahinduka ni nde wayivuguruza?
Icyo yiyemeje gukora iragikora.
14 Izasohoza ibyo yangeneye,
izasohoza n’indi migambi myinshi yateganyije.
15 Ni cyo gituma ngifite ubwoba,
ndabitekereza nkarushaho kuyitinya.
16 Imana yatumye niheba,
Nyirububasha yankuye umutima.
17 Umwijima yanteje si wo watumye nceceka,
sinacecetse nubwo yanteje icuraburindi”.