Yobu 24

Yobu avuga ko abagome bishyira bakizana

1 “Kuki Imana Nyirububasha itagena igihe cy’urubanza?

Kuki abayoboke bayo batamenya uwo munsi?

2 Dore hariho abimura imbago z’amasambu yabo,

hariho n’abaragiye amatungo bashimuse.

3 Hariho abahuguza impfubyi indogobe yayo,

hariho n’abatwara ikimasa cy’umupfakazi ho ingwate.

4 Batoteza abatishoboye bakabayobya,

abakene bo mu gihugu bagomba kwihisha.

5 Bameze nk’indogobe mu butayu,

bazindukira mu butayu gushaka ibyokurya,

bajyayo gushaka ibyo gutunga abana babo.

6 Bahatirwa gutongora imirima,

bahatirwa gusarura imizabibu y’abagome.

7 Bararira aho nta cyo biyoroshe,

nta cyo bagira cyo kwikinga imbeho.

8 Imvura yo mu misozi ibacikiraho,

babura ubwugamo bakikinga ku rutare.

9 Impfubyi bayinyaga n’ibyayibeshagaho,

naho abana b’umukene babagira ingwate.

10 Bityo bagendera aho bambaye ubusa,

bicwa n’inzara nyamara bikorereye abandi imiba y’ingano.

11 Bakamura amavuta mu minzenze,

babengera divayi mu mizabibu,

nyamara bo bicwa n’inyota.

12 Mu mujyi huzuye imiborogo y’abasamba,

nyamara Imana ntiyita ku gutakamba kwabo.

13 Abagome bazirana n’urumuri,

ntibashaka kugendera mu mucyo,

ntibaguma mu nzira zawo.

14 Umwicanyi abyuka mu rukerera,

yica umukene n’utishoboye,

iyo ijoro riguye ajya kwiba.

15 Umusambanyi ategereza ko bwira,

yitwikira mu maso,

aribwira ati: ‘Ntawe uri bumbone.’

16 Abajura bamena amazu nijoro,

ku manywa barihisha bazirana n’umucyo.

17 Kuri bo igitondo kibabera nk’umwijima w’icuraburindi,

koko rero bamenyereye ibitera ubwoba bya nijoro.”

[Zofari]

18 “Imibereho y’abagome ni nk’amazi ahita,

aho batuye haravumwe,

nta n’umwe muri bo ukigera mu mizabibu ye.

19 Uko icyokere n’ubushyuhe bishongesha urubura,

ni ko umunyabyaha azimirira ikuzimu.

20 Nyina wamubyaye aramwibagirwa,

inyo ziramurya ntiyongere kwibukwa.

Arimbuka nk’igiti kirimburanywe n’imizi.

21 Yagiriraga nabi abagore bagumbashye,

yakandamizaga n’abapfakazi.

22 Imana nyir’imbaraga irimbura abanyagitugu,

iyo ibahagurukiye ntibaba bakirusimbutse.

23 Haba ubwo Imana ibareka bakiyumvamo amahoro,

icyakora igahoza ijisho ku migenzereze yabo.

24 Bagubwa neza akanya gato, nyuma bakarimbuka,

bacishwa bugufi bakamera nk’abandi bose,

bararabirana bakamera nk’ihundo batemye.

25 Ni nde wanyomōza ko ibyo atari ko biri?

Nagaragaze ko ibyo mvuze ari amahomvu.”