Biludadi aravuga iby’ububasha bw’Imana ku byaremwe byose
1 Nuko Biludadi w’Umushuwa aravuga ati:
2 “Imana ni yo nyir’ububasha n’igitinyiro,
ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru.
3 Ni nde wabasha kubarura imitwe y’ingabo zayo?
Ni nde umucyo w’Imana utamurikira?
4 Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana?
Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere?
5 Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye,
ese niba ibona inyenyeri zitera de,
6 kuri mwene muntu hacura iki,
mwene muntu umeze nk’urunyo n’umunyorogoto?”