Yobu 26

Yobu aravuga ko inama z’incuti ze nta cyo zimumariye

1 Nuko Yobu arabasubiza ati:

2 “Mbega ngo uratera inkunga umunyantegenke!

Mbega ngo uragoboka utishoboye!

3 Mbega ngo uragira inama ikiburabwenge!

Mbega ngo urangaragariza ubushishozi buhambaye!

4 Mbese ayo magambo yose urayabwira nde?

Ni nde wakoheje kuvuga utyo?

Ububasha bw’Imana ku byaremwe byose

5 Abapfuye barahindira umushyitsi ikuzimu,

amazi n’ibiyabamo biradagadwa.

6 Imana ireba ibiri ikuzimu,

aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo.

7 Ni yo yahanitse ikirere,

ni yo yatendetse isi ku busa busa.

8 Amazi iyabumbira mu bicu bibuditse,

nyamara nubwo biremereye ntibihanuka.

9 Itwikira ukwezi,

igutwikiriza ibicu byayo.

10 Ishyiraho ikirere cy’urugabano hejuru y’amazi,

urugabano rutandukanya umucyo n’umwijima.

11 Imana itigisa inkingi z’ijuru,

irazitigisa zigakangarana.

12 Ububasha bwayo bwatumye icubya inyanja,

ubwenge bwayo bwatumye irimbura Rahabe.

13 Umwuka wayo wakenkemuye ijuru,

ubwayo yivuganye cya gikōkokabutindi.

14 Niba ibi yakoze bidahambaye kuri yo,

ibyo twe dushobora kumenya ni bike cyane.

Ese ubwo ni nde wasobanukirwa n’ububasha bwayo?”