Yobu yongera kuvuga ko ari umwere
1 Nuko Yobu yongera gufata ijambo aravuga ati:
2 âNdahiye Imana yanze kundenganura,
ndahiye Nyirububasha unshavuza,
3 igihe cyose ngihumeka,
igihe cyose Imana ikimpaye umwuka,
4 sinzigera ngira ikibi mvuga,
nta n’ubwo nzigera mbeshya.
5 Sinshobora kwemera na rimwe ko muvuga ukuri,
nzarinda nipfira nkivuga ko ndi umwere.
6 Nzakomeza kuba intungane sinzabireka,
igihe cyose nkiriho ntacyo nishinja.
7 Unyanga azapfe urw’abagome,
umpagurukiye apfe urw’inkozi z’ibibi.
8 Umuhakanamana agira cyizere ki?
Agira cyizere ki iyo yambuwe ubuzima bwe?
9 Dore amakuba azamwugariza,
mbese namwugariza Imana izumva gutakamba kwe?
10 Umuntu nk’uwo ntiyakwishimira Nyirububasha,
ntiyata igihe cye atakambira Imana.
11 Jyewe nzabamenyesha ububasha bw’Imana,
sinzabahisha imigambi ya Nyirububasha.
12 Erega namwe mwese mwarabyiboneye!
None se ni iki gituma muvuga amagambo y’amahomvu?
Amahirwe y’igihe gito
13 Dore ibihembo Imana igenera umugome,
dore igihano Nyirububasha agenera abanyagitugu:
14 abana abyara bazicwa n’inkota,
abamukomokaho bazicwa n’inzara.
15 Abe barokotse bazatsembwa n’icyorezo,
abapfakazi babo ntibazabaririra.
16 Nubwo yarunda ifeza nyinshi,
nubwo yarunda imyambaro,
17 iyo myambaro izambarwa n’intungane,
ifeza na yo izajyanwa n’abere.
18 Inzu y’umugome idigadiga nk’iy’igitagangurirwa,
idigadiga nk’akaruri k’umurinzi w’umurima.
19 Aryama akungahaye akabyuka atindahaye,
iyo akangutse asanga ibyo atunze byashizeho.
20 Ibitera ubwoba bimwisukiranyaho nk’amazi,
nijoro serwakira ikamwamurukana.
21 Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara,
uramutumukana akava aho yari atuye.
22 Umuyaga umutumura nta mpuhwe,
ntabwo abasha guhunga ubukana bwawo.
23 Ababonye ibimubayeho baramukwena,
aho agannye hose bamuha urw’amenyo”.