Amayobera y’ubwenge
1 “Ifeza igira aho icukurwa,
izahabu na yo igira aho itunganyirizwa.
2 Ubutare bucukurwa mu butaka,
ibuye rishongeshejwe rivamo umuringa.
3 Mu binombe byijimye abacukuzi bajyanamo amatara,
baracukura bakagera ku rutare ruri ahijimye.
4 Bacukura ibinombe birebire kure y’aho abantu batuye,
baracukura kugera aho abagenzi batagera,
bacukura bagendera ku migozi ibakoza hirya no hino.
5 Ubutaka ni bwo bwera ibyokurya,
naho munsi yabwo haribirindura nk’ahatwitswe n’umuriro.
6 Amabuye yaho abonekamo ibuye ryitwa safiri,
umukungugu waho ubonekamo izahabu.
7 Aho ubwo butare buva na za kagoma ntizigerayo,
yewe n’inkongoro ntizigeze ziharabukwa.
8 Inyamaswa z’inkazi ntizihagera,
ndetse n’intare ntizihazi.
9 Umuntu amenagura urutare rw’isarabwayi,
umuntu arimbura imisozi ayihereye mu imerero ryayo.
10 Aca ibyuho mu rutare,
abonamo amabuye y’agaciro.
11 Baracukura bakagera ku masōko,
amabuye yari yihishe akajya ahagaragara.
12 Ariko se ubwenge bwaboneka he?
Mbese isōko y’ubuhanga yo iboneka he?
13 Nta muntu n’umwe uzi agaciro kabwo,
ntibujya buboneka kuri iyi si.
14 Ikuzimu haragira hati: ‘Ntabundimo’,
inyanja na yo iragira iti: ‘Ntabubarizwa iwanjye’.
15 Ntabwo buguranwa izahabu,
nta n’ubwo buguranwa ifeza.
16 Nta wabugereranya n’izahabu nziza cyane,
nta n’uwabugereranya n’amabuye y’agaciro.
17 Ntibuhwanyije agaciro n’izahabu cyangwa ikirahuri,
ntawabugurana igikombe cy’izahabu nziza cyane.
18 Ntawabugereranya n’amabuye y’agaciro ayo ari yo yose,
agaciro k’ubwo bwenge ni ak’amasaro y’agahebuzo.
19 Ntawabugereranya n’ibuye rya topazi ry’i Kushi,
busumbije agaciro izahabu yatunganyijwe.
20 Noneho se ubwenge bukomoka he?
Mbese isōko y’ubuhanga yo ni iyihe?
21 Dore buhishwe amaso y’umuntu wese,
inyoni na zo ntizibuzi.
22 Kirimbuzi na Rupfu na byo biti:
‘Twumvise bavuga iby’ubwo bwenge’.
23 Imana izi inzira ibuganaho,
ni yo yonyine izi aho buba.
24 Ireba hose no ku mpera z’isi,
igenzura ibiba munsi y’ijuru byose.
25 Igihe yashyiragaho uburemere bw’umuyaga,
igihe yapimaga amazi yashyize ku isi,
26 igihe yashyiragaho itegeko rigenga imvura,
igihe yashyiragaho inzira y’inkuba,
27 ni bwo yabonye ubwo bwenge ibuha agaciro,
yarabucengeye irabwemeza.
28 Imana ibwira umuntu iti:
‘Kubaha Uhoraho ni bwo bwenge,
kuzibukira ibyaha ni ko kujijuka.’ ”