Yobu yibutsa ibihe byiza yahoranye
1 Yobu akomeza kuvuga ati:
Yobu
2 “Icyampa ngasubirana imibereho nigeze,
icyampa ngasubirana cya gihe Imana yari ikinyitayeho.
3 Icyo gihe urumuri rwayo rwandasiragaho,
umucyo wayo wamurikiraga mu mwijima.
4 Icyampa ngasubirana imbaraga nahoranye,
izo nahoranye Imana ikiri incuti y’urugo rwanjye,
5 igihe Nyirububasha yari akiri kumwe nanjye,
igihe nari nkikijwe n’abana banjye.
6 Icyo gihe nari naradamaraye,
amavuta y’iminzenze yabarizwaga iwanjye.
7 Iyo najyaga mu nama y’abakuru b’umujyi,
nicaranaga na bo ku karubanda,
8 abasore barambonaga bakambererekera,
abasaza na bo barahagurukaga bakampa icyubahiro.
9 Abatware bahagarikaga ibiganiro byabo,
bahagarikaga ibiganiro bagaceceka.
10 Abategetsi na bo baracecekaga,
bararucaga bakarumira.
11 Abanyumvaga bose banyitaga umunyehirwe,
abambonaga na bo barabihamyaga.
12 Koko nagobokaga umukene untakambiye,
nagobokaga n’impfubyi itagira kivurira.
13 Ababaga bagiye gupfa banyifurizaga umugisha,
umupfakazi natumaga yishima.
14 Nambaraga ubutungane bukanyizihira,
nambaraga ubutabera nk’ikanzu n’ingofero.
15 Impumyi narayirandataga,
ibirema na byo narabisindagizaga.
16 Abakene nababereye nk’umubyeyi,
abanyamahanga narabarengeraga.
17 Abagizi ba nabi nabamenaga urwasaya,
nabavutsaga abo bari bāsamiye.
18 Najyaga nibwira nti: ‘Nzapfira iwanjye,
nibwiraga ko nzisazira maze imyaka itabarika,
19 nibwiraga ko nzamera nk’igiti gitewe hafi y’amazi,
igiti gitondwaho n’ikime mu mashami yacyo.
20 Ikuzo ryanjye rizahorana itoto,
imbaraga zanjye zizaba nk’iz’umuheto ureze.’
21 Icyo gihe abantu banyumvaga bafite amatsiko,
baratuzaga bakumva inama mbagira.
22 Nta wagiraga icyo yongera ku ijambo ryanjye,
ijambo ryanjye ryarabanyuraga bose.
23 Bantegerezaga nk’abategereje imvura,
bantegerezaga nk’abategereje imvura y’itumba.
24 Iyo nabarebanaga ineza baratangaraga,
bityo babonaga mfite impuhwe.
25 Nabayoboraga inzira mbarangaje imbere,
nabanaga na bo nk’umwami uganje mu ngabo ze,
nabahumurizaga nk’uhumuriza abanyamubabaro.”