Yobu 3

Yobu yivovota

1 Nyuma y’ibyo Yobu afata ijambo, avuma umunsi yavutseho,

2 aravuga ati:

3 “Nihavumwe umunsi navutseho,

nihavumwe n’ijoro ryavuze riti:

‘Hasamwe inda y’umuhungu.’

4 Uwo munsi uragacura umwijima,

Imana nyir’ijuru ntikawibuke,

umucyo ntukawumurikire ukundi.

5 Nube umunsi w’icuraburindi,

ibicu biwubudikeho,

nube umunsi w’ubwirakabiri uteye ubwoba.

6 Iryo joro niricure umwijima,

niryibagirane mu minsi y’umwaka,

ntirikabarwe mu minsi y’ukwezi.

7 Ni koko iryo joro niribe ingumba,

ntirikarangwemo umunezero.

8 Abacunnyinibavume iryo joro,

nibarivume abakorana n’igikōko nyamunini, nibarivume.

9 Inyenyeri z’urukerera rwaryo nizicure umwijima,

iryo joro ntirigacye bibaho,

ntirikabone umuseke ukeba.

10 Koko ntiryazibye inda yambyaye,

none simba ngize aya makuba anyugarije.

11 “Ni kuki ntapfiriye mu nda ya mama?

Kuki ntapfuye nkivuka?

12 Ni kuki mama yankikiye ku bibero?

Ni kuki yanyonkeje?

13 None mba ntuje mu mva yanjye,

mba nsinziriye mu mahoro,

14 mba nsinziranye n’abami n’abategetsi,

ba bandi biyubakiye ingoro ubu zabaye amatongo.

15 Mba nsinziriye hamwe n’ibikomangoma,

bamwe bahunitse izahabu n’ifeza mu mazu yabo.

16 Erega iyo mba nk’inda yavuyemo,

iyo mba nk’umwana wapfuye avuka!

17 Mu mva ni ho abagome bashira ubukana,

abarushye baraharuhukira.

18 Imfungwa zirishyira zikizana,

ntiziba zikikanga abarinzi.

19 Mu mva ukomeye n’uworoheje baba bamwe,

inkoreragahato ntiba ikigengwa na shebuja.

20 “Ni kuki Imana ireka umunyamibabaro akavuka?

Kuki iha ubuzima uwavukanye amaganya?

21 Bashaka urupfu ntibarubone,

barushaka kuruta uko bashaka umutungo.

22 Banezezwa no gupfa,

bishima iyo bahambwe.

23 Ni kuki ndi umuntu utazi iyo agana?

Imana yantangatanze impande zose!

24 Aho kugira icyo ndya ndaganya,

amarira yanjye atemba nk’amazi.

25 Icyo ntinya ni cyo kiba,

icyo nishisha ni cyo kimbaho.

26 Simfite amahoro simfite ituze,

singuwe neza mpora ku nkeke.”