Yobu 30

Yobu aravuga uko amerewe

1 “Nyamara ubu abato kuri jye bangize urw’amenyo,

ba bandi nabonaga ba se ari nk’imbwa zirinda umukumbi wanjye.

2 Erega n’ubundi nta cyo bari kumarira,

nta mbaraga bigiriraga bari ba nyakwigendera!

3 Bari barazahajwe n’ubukene n’inzara,

bajyaga mu bigunda gushakirayo ibyo barya,

babishakiraga mu gasozi nijoro.

4 Basoromaga ibibabi by’ibihuru,

basekuraga n’inguri bakazirya.

5 Bari barabaye ibicibwa mu bantu,

bavugirizwaga induru nk’ibisambo.

6 Biberaga mu mikokwe,

biberaga mu buvumo no mu masenga.

7 Bahūmiraga mu biti,

bagerekeranaga mu bihuru by’amahwa.

8 Bari imburamumaro batagira inkomoko,

bari ibicibwa mu gihugu.

9 None ubu basigaye bankwena,

bangize iciro ry’imigani.

10 Baranyitarura kuko mbatera ishozi,

ntibagira isoni zo kuncira mu maso.

11 Erega Imana yarancogoje inancisha bugufi,

bityo abambonye bakambonerana!

12 Abagome barampagurukiye kugira ngo banshinje,

bashakashaka uburyo bwo kuntembagaza,

bashakisha uburyo bwo kundimbura.

13 Barantangatanze singira aho mpungira,

bashakashaka icyampitana,

ntawe ubakoma imbere.

14 Baca icyuho bakanyuramo,

baza babyiganira kunsumira.

15 Ubwoba bwarantashye,

icyubahiro cyanjye cyagiye nk’umuyaga,

ihirwe ryanjye ryayoyotse nk’igicu.

16 None amagara arimo arancika,

iminsi y’umubabaro iranyokamye.

17 Nijoro amagufwa arara anguguna,

uburibwe bumūnga ntibucogora.

18 Imana yanshikuje umwambaro wanjye,

yawunigishije mu ijosi.

19 Yantuye mu cyondo,

nahindutse umukungugu n’ivu.

20 Mana, ndagutakambira ariko ntunsubiza,

ndakwiyereka ariko ntunyitaho.

21 Dore wambereye umugome,

untoteza n’imbaraga zawe zose!

22 Unteza umuyaga ukangurukana,

unteza serwakira ikankoza hirya no hino.

23 Nzi neza ko unshyira urupfu,

unjyana aho abantu bose bazajya.

24 Kuki ukurikirana umukene ugutakambira,

kuki ugutakambira umurekera mu kaga?

25 Mbese sinaririraga abari mu kaga?

Ese sinagiriraga abakene impuhwe?

26 Nari nizeye umunezero ngwirirwa n’ibyago,

nari ntegereje umucyo ngwirirwa n’umwijima.

27 Umutima wanjye uradiha ubutitsa,

iminsi y’umubabaro iranyugarije.

28 Ngendana umubabaro ntihagire umpumuriza,

no mu ruhame ndahaguruka ngatabaza.

29 Nabaye ruhabwanduru nka nyiramuhari,

nibanira na za mbuni nigunze.

30 Umubiri wanjye warijimye numva unyomokaho,

numva umubiri wanjye uhinda umuriro.

31 Inanga yanjye yahindutse iy’amaganya,

umwironge wanjye wahindutse uw’amarira.”