Yobu 41

1 Erega guhangana na cyo ni ukwibeshya,

kukireba byonyine byatuma umuntu yitura hasi!

2 Ni nde wahangara kugishōtōra?

Ese ni nde watinyuka kundwanya?

3 Nta wagize icyo ampa ngo mbone kumwitura,

ikiri munsi y’ijuru cyose ni icyanjye.

4 Sinabura kuvuga uko ingingo z’icyo gikōko ziteye,

sinabura gutāka imbaraga zacyo n’ubuhangange bwacyo.

5 Ni nde wabasha kukivanaho uruhu?

Ni nde wahangara gupfumura uruhu rwacyo rukomeye?

6 Ni nde watinyuka kwasamura urwasaya rwacyo?

Imikaka yacyo iteye ubwoba.

7 Cyikingiye isharankima ku mugongo zimeze nk’ingabo,

zirasobekeranye kandi zirarumanye,

8 buri sharankima isobekeranye n’indi,

zisobekeranye ku buryo n’umuyaga utabona aho umenera.

9 Buri sharankima yomekeranye n’indi,

zirafatanye ku buryo nta cyazitandukanya.

10 Iyo cyitsamuye umuriro uraka,

amaso yacyo atukura nk’umuseke ukebye.

11 Mu rwasaya rwacyo hasohokamo ibirimi by’umuriro,

hasohokamo ibishashi.

12 Mu mazuru yacyo hapfupfunukamo umwuka,

hapfupfunukamo umwuka umeze nk’uw’inkono ibira.

13 Umwuka wacyo watsa amakara,

koko ibirimi by’umuriro bisohoka mu kanwa kacyo.

14 Imbaraga zacyo ziganditse mu gikanu cyacyo,

uhuye na cyo wese agira ubwoba.

15 Imihore yacyo irasobekeranye,

iromekeranye ku buryo itanyeganyega.

16 Umutima wacyo ukomeye nk’ibuye,

ndetse ukomeye nk’urusyo.

17 Iyo icyo gikōko kibadutse,

ibinyabubasha birakangarana,

bishya ubwoba bigatatana.

18 Kugitera inkota nta cyo byagitwara,

kugitera icumu cyangwa igihosho cyangwa imyambi, nta cyo bikibwiye.

19 Kuri cyo icumu ni nk’icyatsi,

intwaro icuzwe mu muringa kuri cyo n’igiti kiboze.

20 Imyambi ntigitsimbura,

kugitera amabuye ni nko kugitera icyatsi.

21 Kugikubita ubuhiri ni nko kugikubita icyatsi,

umuvumero w’icumu uragisetsa.

22 Ku nda yacyo hari isharankima zityaye,

aho kinyuze hose kihasiga inkōra.

23 Iyo cyiroshye mu nyanja amazi aribirindura,

inyanja izana urufuro nk’inkono ibira.

24 Aho kinyuze hasigara inkōra y’urwererane,

bityo amazi y’inyanja agahinduka urufuro.

25 Nta yindi nyamaswa ihwanye na cyo ku isi,

ni ikiremwa kitagira ubwoba.

26 Inyamaswa z’inyamaboko zose ziragitinya,

ni cyo mwami wazo zose.”