Yobu 5

1 “Hamagara urebe niba hari ukwitaba.

Ese hari uwo mu baziranenge watakambira?

2 Koko umupfapfa yicwa n’agahinda,

naho ikigoryi cyicwa n’ishyari.

3 Niboneye umupfapfa uguwe neza,

inzu ye nayivumye nta kindi ngamije.

4 Urubyaro rwe ntirukagire kivurira,

ntirukagire ururengera mu rukiko.

5 Ibyo yasaruye nibiribwe n’abandi,

nibabisahure nubwo yazitije amahwa,

abararikiye umutungo we nibawigarurire.

6 Umubabaro ntukomoka mu mukungugu,

amakuba na yo ntakomoka mu butaka.

7 Koko umuntu avukira kuruha,

amera nk’ibishashi biguruka mu kirere.

8 “Ndi nkawe natakambira Imana,

ni yo yonyine nabwira ikibazo cyanjye.

9 Ibyo ikora birenze ubwenge bw’abantu,

ikora ibitangaza bitabarika.

10 Ivubira imvura ubutaka,

amazi yayo asomya imirima.

11 Aboroheje irabakuza,

abashenguka na bo ibakiza ishavu.

12 Iburizamo imigambi y’abariganya,

ntituma basohoza ibyo bagambiriye.

13 Ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo,

iburizamo imigambi yabo y’uburiganya.

14 Ku manywa bitwara nk’abari mu mwijima,

ku manywa y’ihangu barindagira nk’abari mu ijoro.

15 Imana ni yo ikiza utishoboye,

umukene imugobotora mu ngoyi z’abamukandamiza.

16 Iha icyizere utishoboye,

icecekesha inkozi z’ibibi.

17 Erega hahirwa umuntu Imana ikosora!

Ntukange gukosorwa na Nyirububasha.

18 “Ni yo irema uruguma, ni na yo irwomora,

ni yo ikomeretsa, ni na yo ikiza.

19 Izagukiza amakuba incuro nyinshi,

amaherezo nta kibi kizakugarukaho.

20 Izagukiza urupfu mu gihe cy’inzara,

izagukiza n’inkota mu gihe cy’intambara.

21 Izakurinda intonganya z’abantu,

icyorezo cyadutse ntikizagutera ubwoba.

22 Icyorezo n’inzara nibitera uzabiseka,

inyamaswa ntizizagutera ubwoba.

23 Imirima uhinga ntizarangwamo amabuye,

inyamaswa ntizizakonera.

24 Amahoro azaganza iwawe,

uzagenzura amatungo yawe mu rwuri,

uzasanga ari ntaribura.

25 Urubyaro rwawe ruzagwira,

abagukomokaho bazakura neza.

26 Nk’uko ingano zisarurwa zeze,

nawe uzashyingurwa ugeze mu za bukuru.

27 Ibyo twarabigenzuye dusanga ari uko biri,

ni iby’ukuri ubyemere bikugirire akamaro.”