Yobu yinubira incuti ze
1 Nuko Yobu arasubiza ati:
2 “Iyaba umubabaro wanjye wapimwaga,
iyaba amakuba yanjye yashyirwaga ku munzani,
3 byarusha uburemere umusenyi wo ku nyanja,
ni cyo gituma mvuga amateshwa.
4 Imyambi y’Imana Nyirububasha yarampinguranyije,
ubumara bwayo buncengera mu mubiri,
Imana yankoranyirijeho ibitera ubwoba.
5 Mbese indogobe y’ishyamba yakwabira ifite ubwatsi?
Ese impfizi yo yakwivuga iri mu rwuri irisha?
6 Mbese ibyokurya bidafite icyanga byaribwa nta munyu?
None se mu murenda w’igi wabonamo uburyohe?
7 Ibyo byokurya simbigirira ipfa,
iyo mbiriye bingwa nabi.
8 “Icyampa Imana ikampa icyo nyisaba,
icyampa ikanyemerera icyo nifuza!
9 Icyampa ikemera kunyica,
icyampa ikankuraho amaboko yayo ikampitana!
10 Nzanezerwa cyane mu mubabaro wanjye,
nzi ko Imana ari inziranenge,
sinigeze mpakana ibyo itegeka.
11 Mfite mbaraga ki zo gukomeza kubaho?
Ese ntegereje iki ko nta cyo nizeye?
12 None se ndemwe mu mabuye?
Ese umubiri wanjye uremwe mu muringa?
13 Nta cyo ngishoboye kwimarira,
nta cyankiza kikindangwamo!
14 “Uwihebye agirwa n’incuti,
ubundi yakurizamo kutubaha Nyirububasha.
15 Abavandimwe banjye barambeshya,
bameze nk’utugezi dukama mu mpeshyi.
16 Mu itumba twuzuramo urubura,
turatobama kubera amasimbi ashongeramo.
17 Mu gihe cy’ubushyuhe turakama,
ku mpeshyi indiri zatwo zirumagara.
18 Abagenzi barorongotana bashaka amazi,
bazerera mu butayu bagashirirayo.
19 Abagenzi b’i Tema baza barangamiye utwo tugezi,
ab’i Sheba na bo baza ari two batezeho amakiriro.
20 Bamwajwe n’uko utwo tugezi twakamye,
batugezeho bacika intege.
21 Namwe muri nk’utwo tugezi,
mubona amakuba mugashya ubwoba.
22 Mbese hari uwo nigeze nsaba impano?
Ese hari uwo nasabye kuntangira icyiru?
23 Mbese hari uwo nasabye kunkura mu maboko y’umwanzi?
Ese hari uwo nasabye kunkiza abankandamiza?
24 Nimunyigishe ndaceceka,
nimunyereke uburyo nateshutse.
25 Amagambo y’ukuri ntakomeretsa,
nyamara amagambo yanyu ni impfabusa.
26 Mbese murashaka guhinyura ibyo mvuze?
Amagambo y’uwihebye ni nk’umuyaga.
27 Mushobora gufindira impfubyi,
mwanagurisha incuti yanyu.
28 None nimunyitegereze,
sinahangara kuvuga ibinyoma imbere yanyu.
29 Nimungarukire ndabasabye ntimucumure,
nimungarukire nkomeje kuba inyangamugayo.
30 Mbese mutekereza ko mvuga ibinyoma?
Ese mwibwira ko ntazi gutandukanya icyatsi n’ururo?