Yobu yinubira Imana
1 “Ku isi umuntu agira umurimo uruhije,
imibereho ye ya buri munsi ni nk’iy’umucancuro.
2 Ni nk’iy’inkoreragahato ishaka amafu,
ni nk’iy’umugaragu ushaka igihembo.
3 Ni ko nanjye nagenewe amezi y’impfabusa,
ni ko nagenewe amajoro y’umubabaro.
4 Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘Ndabyuka ryari?’
Ijoro ryaba rirerire nkagaragurika kugeza bukeye.
5 Umubiri wanjye urajagata inyo wuzuyeho imyanda,
uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira.
6 Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta cyane,
irihuta kurusha ikibohesho cy’umuboshyi w’imyenda,
ishira nta cyizere insigiye.
7 “Mana, zirikana ko ubuzima bwanjye ari nk’umuyaga,
amaso yanjye ntazongera kubona ihirwe.
8 Undeba ubu ntazongera kumbona,
nunshakashaka nzaba ntakiriho.
9 Uko igihu cyeyuka kigashira,
ni ko ugiye ikuzimu atigera agaruka.
10 Ntazagaruka iwe ukundi,
aho yari atuye bazamwibagirwa.
11 Singishoboye kwiyumanganya,
agahinda kanteye kugira icyo mvuga,
ndaganya mbitewe n’ishavu rinshengura umutima.
12 Kuki ukomeza kungenzura?
Mbese ugira ngo ndi inyanja?
Cyangwa ugira ngo ndi igikōko nyamuninicyo muri yo?
13 Iyo ndyamye nibwira ko mbona agahenge,
nasinzira nkaruhuka amaganya,
14 nyamara unteza inzozi zikantera ubwoba,
unteza kurota ibimpagarika umutima.
15 Ibyo bituma nifuza icyaniga ngapfa,
aho kubaho nanitse amagufwa.
16 Ndizinutswe singishaka kubaho,
ndekera aho ubuzima bwanjye ntacyo bumariye.
17 “Mbese umuntu ni iki byatuma umwitaho?
Umuntu ni iki byatuma umuzirikana?
18 Buri gitondo uramugenzura,
buri kanya uba umugerageza.
19 Mbese uzareka ryari kumpozaho ijisho?
Wampaye agahenge nkamira amacandwe!
20 Ni ko se Murinzi w’abantu,
niba naracumuye nagutwaye iki?
Ese kuki wangize isibaniro ry’amakuba?
Kuki nakubereyeumutwaro?
21 Ni kuki utambabarira ibyaha byanjye?
Ni kuki utampanaguraho ibicumuro?
Dore ngiye kujya ikuzimu,
uzanshakashaka ariko ntakiriho.”