Yobu 8

Biludadi aravuga ko amakosa azagira ingaruka

1 Biludadi w’Umushuwa asubiza Yobu ati:

2 “Uzageza he kuvuga bene ibyo?

Uzageza he kuvuga amagambo ameze nk’inkubi y’umuyaga?

3 Mbese Imana yahindura ubutabera?

Ese Nyirububasha yagoreka ubutungane?

4 Niba abana bawe baracumuye,

Imana yabaryoje ibicumuro byabo.

5 Wowe shakashaka Imana,

ujye utakambira Nyirububasha,

6 Imana izakwitaho nuba intungane n’umunyamurava,

izagusubiza umwanya ugukwiye.

7 Nubwo imibereho wabanje yari myiza,

amaherezo yawe azaba meza kurushaho.

8 “Baza abatubanjirije kubaho,

wite ku nama bagiriwe na ba sekuruza.

9 Twe turi ab’ejo nta cyo tuzi,

ntituramba ku isi tumeze nk’igicucu gihita.

10 Abatubanjirije bazakwigisha bagusobanurire,

bazakuvungurira ku bwenge bwabo.

11 Mbese urufunzo rwamera ahatari igishanga?

Ese uruseke rwatoha ahatari amazi?

12 Iyo rubuze amazi rukiri ruto rutaratemwa,

rwuma mbere y’ibindi byatsi.

13 Ayo ni yo maherezo y’abibagirwa Imana,

ni yo maherezo y’umuntu utubaha Imana.

14 Ibyiringiro bye bizashira,

amizero ye na yo ni nk’inzu y’igitagangurirwa.

15 Yishingikiriza ku nzu ye ariko ntikomeye,

arayegamira igahirima.

16 Ameze nk’igiti gitohagiye igihe cy’impeshyi,

kigaba amashami hirya no hino mu murima.

17 Imizi yacyo ishora mu mabuye,

icengera mu bitare.

18 Ariko iyo bakiranduye,

aho cyari kiri ntihongera kumenyekana.

19 Nguwo umunezero w’umuntu mubi,

aho yari ari hazashibuka abandi.

20 Imana ntitererana inyangamugayo,

ntishyigikira inkozi z’ibibi.

21 Izakuzuza umunezero,

izaguha kuvuza impundu.

22 Abanzi bawe bazakorwa n’isoni,

amazu y’abagome azasenyuka.”