Yobu aravuga ko Imana imurusha amaboko
1 Nuko Yobu aramusubiza ati:
2 “Mu by’ukuri nzi ko ari ko biri.
Mbese umuntu yashobora ate kuba intungane imbere y’Imana?
3 Iyo umuntu ashatse kujya impaka n’Imana,
mu bibazo igihumbi yayibaza ntiyamusubiza na kimwe.
4 Ifite ubwenge buhanitse n’imbaraga zitangaje,
ni nde wayigomekaho akagubwa neza?
5 Yimura imisozi itabizi,
iyubikana uburakari.
6 Itigisa isi ikayitirimura ku mfatiro zayo,
inkingi zayo zikanyeganyega.
7 Itegeka izuba ntirirase,
itwikira inyenyeri ntizimurike.
8 Ni yo yonyine yāgūye ijuru,
itegeka imihengeri yo mu nyanja.
9 Ni yo yaremye inyenyeri zitwa Ikirura,
yaremye n’izitwa Oriyoni na Puleyadi,
irema n’izo mu kirere cy’amajyepfo.
10 Ikora ibikomeye birenze ubwenge bw’abantu,
ibitangaza ikora ntibibarika.
11 Iyo inyuze iruhande rwanjye sinyibona,
yaba inyegereye simenye ko ihari.
12 Mbese igize icyo inyaga ni nde wayibaza?
Ni nde wayibaza ati: ‘Uragira ibiki?’
13 Iyo Imana irakaye ntibyoroshye kwivuguruza,
ihonyorera abafasha ba Rahabemunsi y’ibirenge byayo.
14 “None se jye nayisubiza iki?
Nakura he amagambo yo kwiregura?
15 Nubwo ndi intungane nta cyo nayisubiza,
nayisaba imbabazi yo mucamanza wanjye.
16 Nubwo nayihamagara ikanyitaba,
siniringira yuko yumvise ijwi ryanjye.
17 Imponyoza inkubi y’umuyaga ikamvunagura,
ingwizaho ibikomere nta mpamvu.
18 Ntimpa agahenge ngo mpumeke,
ahubwo inyongerera umubabaro.
19 Nidupima imbaraga ni yo nyirazo,
niyambaje ubutabera ni nde wahangara kuyihamagara?
20 Nubwo naba intungane umunwa wanjye uzanshinja,
nubwo naba umunyamurava izampamya icyaha.
21 Ndi umunyamurava ariko simbyiyiziho,
ubuzima bwanjye nta cyo bumbwiye.
22 Byose ni kimwe ni cyo gituma ngira nti:
‘Intungane n’umugome Imana ibahana kimwe.’
23 Iyo intungane ipfuye itunguwe Imana irabiseka.
24 Igihugu cyigaruriwe n’abagome,
abacamanza bacyo Imana ibahuma amaso!
Mbese niba atari yo ibikora ni nde wundi?
25 “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha uwiruka,
irahunga nta cyiza insigiye.
26 Irihuta cyane nk’amato mu nyanja,
yihuta nka kagoma ikurikiye umuhigo.
27 Ndibwira nti: ‘Reka ndeke kuganya,
reka ndeke kugaragaza umubabaro nishime’.
28 Imibabaro yanjye intera ubwoba,
koko nzi ko Imana itazambabarira.
29 Nzi ko Imana izanshinja icyaha,
kuki nakwiruhiriza ubusa?
30 Nubwo nakwiyuhagira amazi y’urubogobogo,
nubwo nakwisukura bihagije,
31 Imana yakongera kungaragura mu isayo,
imyambaro yanjye na yo yanzinukwa.
32 Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,
si umuntu ngo nyijyane mu rukiko.
33 Icyampa ngo mbone unkiranura na yo,
icyampa ngo mbone udufiteho ububasha twembi,
34 yakuraho ibihano yampaye,
yandinda ubukana bwayo buteye ubwoba.
35 Icyo gihe navuga ntayishisha,
nzavuga nzi ko ntari uko intekereza.