Uhoraho azasuka Mwuka we ku bantu bose
1 Uhoraho aravuga ati:
“Hanyuma y’ibyo nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose,
abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura,
abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi,
abasore banyu na bo bazagira iyerekwa.
2 Icyo gihe nzasuka Mwuka wanjye no ku bagaragu no ku baja.
3 Nzerekana ibitangaza ku ijuru no ku isi,
hazaboneka amaraso n’umuriro n’umwotsi ucucumuka.
4 Izuba rizijima,
ukwezi kuzasa n’amaraso,
umunsi w’Uhoraho uzaba utaragera,
wa munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.”
5 Umuntu wese uzatakambira Uhoraho azakizwa.
Koko nk’uko Uhoraho yabivuze,
hazagira abasigara ku musozi wa Siyoni n’ahandi muri Yeruzalemu,
abo Uhoraho azatoranya bazarokoka.