Uhoraho azaburanya amahanga
1 Uhoraho aravuga ati:
“Koko icyo gihe, ndetse muri iyo minsi,
igihugu cy’u Buyuda nzagisubiza ishya n’ihirwe,
umurwa wacyo wa Yeruzalemu na wo ni uko.
2 Nzakoranya abantu bo mu mahanga yose,
nzabazana mu kibaya nzaciramo urubanza.
Aho ni ho nzaburanira na bo,
nzabashinja ibyo bagiriye Abisiraheli ubwoko bwanjye bw’umwihariko.
Abanyamahanga batatanyirije Abisiraheli mu bindi bihugu,
bityo bigabanya igihugu cyanjye.
3 Bigabanyije abantu banjye bakoresheje ubufindo,
bagurishije abana b’abahungu,
bityo babona ibyo bahonga indaya,
bagurishije n’abana b’abakobwa,
bityo babona ibyo banywera inzoga.
4 Mwa batuye umujyi wa Tiri n’uwa Sidoni mwe,
namwe abatuye uturere twose tw’u Bufilisiti,
ni kuki mundwanya?
Nta kibi nabakoreye cyatuma mungirira ibyo,
nimubingirira sinzatinzamo nzahita mbibitura.
5 Dore mwantwaye ifeza n’izahabu,
mwantwaye n’ibintu byiza bifite agaciro,
mwabijyanye mu ngoro z’imana zanyu.
6 Abatuye igihugu cy’u Buyuda,
n’abatuye umurwa wacyo wa Yeruzalemu,
mwabagurishije n’Abagereki,
bityo mubatesha igihugu cyabo.
7 Dore ngiye kubakura aho mwari mwarabagurishije,
ibibi mwabagiriye nzabibitura.
8 Abahungu banyu n’abakobwa banyu nzatuma bagurwa n’Abayuda,
Abayuda na bo bazabagurura n’Abashebab’iyo giterwa inkingi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Urugamba n’urubanza ruzacibwa
9 Nimutangaze ibi mu mahanga mugira muti
“Nimwitegure intambara muhagurutse ingabo,
abasirikari bose nibiyegeranye bagabe igitero.
10 Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota,
imihoro yanyu na yo muyicuremo amacumu,
ndetse n’umunyabwoba niyivuge agira ati:
‘Ndi intwari!’
11 Mwa mahanga yose adukikije mwe, nimuze,
nimwihutemukoranire muri cya kibaya.”
Uhoraho, ohereza ingabo zawe zimanuke zibatere!
12 Uhoraho aravuga ati:
“Abatuye ibihugu by’amahanga nibahaguruke,
nibaze mu kibaya nzaciramo urubanza.
Aho ni ho nzicara ku ntebe y’ubucamanza,
nzacira urubanza amahanga yose akikije u Buyuda.
13 Koko yakabije ubugome,
nimuyahuremo umuhoro muyateme,
nk’uko umuntu atema amasaka yeze.
Nimuhonyore amahanga nk’uhonyorera imizabibu mu muvure,
kugeza ubwo ibibindi bidahirwamo umutobe bisendera.”
14 Dore abantu ibihumbi n’ibihumbi,
bazaba bakoraniye muri cya kibaya Uhoraho azakemuriramo imanza,
koko umunsi w’Uhoraho uzaba wegereje.
15 Izuba n’ukwezi bicuze umwijima,
inyenyeri na zo ntizikimurika.
16 Uhoraho avugiye i Siyoni,
yumvikanye nk’intare itontoma,
yumvikanira i Yeruzalemu nk’inkuba ihinda,
ijuru n’isi birahubangana.
Ariko Uhoraho ni ubuhungiro bw’ubwoko bwe,
ni we murinzi w’Abisiraheli.
Abayuda bazongera bagire ihirwe
17 Uhoraho arabwira Abayuda ati:
“Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu,
nganje i Siyoni umusozi nitoranyirije,
Yeruzalemu izongera ibe umurwa nitoranyirije,
nta banyamahanga bazongera kuyivogera.
18 “Icyo gihe divayi iryoshye izaba iri hose ku misozi,
amata na yo azaba ari hose ku dusozi
ibikombe byose by’u Buyuda bizongera bitembe amazi.
Mu Ngoro y’Uhoraho hazatoboka isōko y’amazi,
azatembera mu Kibaya cy’Iminyinya
19 “Igihugu cya Misiri kizasigara ari amatongo,
icya Edomu na cyo kizasigara ari ikidaturwa,
nzaba mbihoye ko ababituyemo bagiriye Abayuda nabi,
babiciye mu gihugu cyabo kandi bari abere.
20 Nyamara igihugu cy’u Buyuda kizaturwa iteka ryose,
Yeruzalemu na yo izaturwa uko ibihe bihaye ibindi.
21 Abere bishwe nzabahōrera,
koko sinzabura kubahōrera.
Ndi Uhoraho uganje i Siyoni.”