Yoz 1

Uhoraho yasezeranyije Yozuwe ko atazamutererana

1 Musa umugaragu w’Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira Yozuwe mwene Nuni akaba n’umufasha wa Musa ati:

2 “Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none itegure kwambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, ujyane Abisiraheli bose mu gihugu mbahaye.

3 Aho muzakoza ikirenge hose ndahabeguriye, nk’uko nabisezeranyije Musa.

4 Umupaka w’igihugu cyanyu uzahera ku butayu mu majyepfo, ugere ku bisibya Libani mu majyaruguru, uhere no ku ruzi runini rwa Efurati mu burasirazuba harimo n’igihugu cyose cy’Abaheti, ugere ku Nyanja ya Mediterane mu burengerazuba.

5 Mu mibereho yawe yose nta wuzaguhangara, kuko nzaba ndi kumwe nawe nk’uko nari kumwe na Musa. Sinzagusiga wenyine kandi sinzagutererana na rimwe.

6 Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzahesha aba bantu igihugu narahiriye ba sekuruza ko nzabaha.

7 Komera rero kandi ube intwari cyane. Uzajye ukurikiza Amategeko yose umugaragu wanjye Musa yagushyikirije, ntuzayateshukeho kugira ngo aho uzajya hose uzamererwe neza.

8 Ujye uhora usoma igitabo cy’Amategeko, uyazirikane ku manywa na nijoro kandi ukurikize ibyanditswemo byose. Nugenza utyo uzagira ishya n’ihirwe.

9 Ujye wibuka ko nagutegetse gukomera no kuba intwari. None rero ntugatinye kandi ntugakuke umutima, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe nzaba ndi kumwe nawe aho uzajya hose.”

Yozuwe ategura kwambuka Yorodani

10 Nuko Yozuwe ategeka abatware b’Abisiraheli

11 kuzenguruka mu nkambi, babwira Abisiraheli bati: “Nimutegure impamba kuko nyuma y’iminsi itatu muzambuka Yorodani, mukigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye.”

12 Yozuwe abwira Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’Abamanase ati:

13 “Nimwibuke ibyo Musa umugaragu w’Uhoraho yababwiye agira ati: ‘Uhoraho Imana yanyu abemereye gutura muri iki gihugu, iburasirazuba bwa Yorodani.’

14 Abagore banyu n’abana banyu bazagume hakuno ya Yorodani aho Musa yabahaye, basigarane n’amatungo yanyu. Naho ab’intwari mwese nimufate intwaro, mwambuke murangaje imbere ya bene wanyu b’Abisiraheli. Muzabafashe urugamba

15 kugeza ubwo Uhoraho Imana yanyu azabaha kwigarurira igihugu abahaye, akabaha umutekano nk’uko yabibagenjereje namwe. Hanyuma muzagaruke muri iki gihugu Musa umugaragu w’Uhoraho yabahaye ho gakondo, iburasirazuba bwa Yorodani.”

16 Nuko basubiza Yozuwe bati: “Ibyo udutegetse byose tuzabikora, n’aho uzatwohereza hose tuzajyayo.

17 Tuzakumvira byimazeyo nk’uko twumviraga Musa. Icyaduha gusa ngo Uhoraho Imana yawe azabe ari kumwe nawe nk’uko yari kumwe na Musa.

18 Umuntu wese uzakwigomekaho akanga kumvira amategeko yawe azicwe. None rero wowe, komera kandi ube intwari!”