Yoz 10

Yozuwe atabara Abanyagibeyoni

1 Adonisedeki umwami w’i Yeruzalemu, amenya ko Yozuwe yigaruriye umujyi wa Ayi akawurimbura wose n’umwami wawo, nk’uko yagenje Yeriko n’umwami wayo. Amenya kandi ko Abanyagibeyoni bari bagiranye amasezerano y’amahoro n’Abisiraheli bakaba babana na bo.

2 Izo nkuru zikura umutima ab’i Yeruzalemu, kuko Gibeyoni wari umujyi munini umeze nk’imirwa ituwemo n’abami, warutaga Ayi kandi abawutuyemo bari intwari.

3 Nuko Adonisedeki atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni, na Piramu umwami w’i Yarimuti, na Yafiya umwami w’i Lakishi, na Debiri umwami wa Eguloni agira ati:

4 “Nimuze mumfashe dutere Abanyagibeyoni, kuko bagiranye amasezerano y’amahoro na Yozuwe n’Abisiraheli.”

5 Nuko abo bami batanu b’Abamori, uw’i Yeruzalemu n’uw’i Heburoni n’uw’i Yarimuti, n’uw’i Lakishi n’uwa Eguloni bishyira hamwe, bagaba igitero n’ingabo zabo zose maze bagota Gibeyoni barayirwanya.

6 Nuko Abanyagibeyoni batuma kuri Yozuwe aho yari ari mu nkambi y’i Gilugali bati: “Databuja, tugoboke ntudutererane, tebuka vuba udutabare udukize! Dore abami bose b’Abamori batuye mu misozi bishyize hamwe kugira ngo baturwanye.”

7 Yozuwe ahaguruka i Gilugali n’ingabo ze zose zirimo abagabo bose b’intwari.

8 Uhoraho aramubwira ati: “Ntibagukange! Ngiye kubakugabiza bose, nta n’umwe muri bo uzashobora kuguhangara.”

9 Yozuwe n’ingabo ze bava i Gilugali, bagenda nijoro batera Abamori babatunguye.

10 Uhoraho atuma Abamori bacikamo igikuba, maze Abisiraheli babakubitira incuro i Gibeyoni, barabirukana banyura ahagana i Betihoroni, barabamenesha babageza Azeka n’i Makeda.

11 Igihe Abamori bahungaga Abisiraheli, bamanuka i Betihoroni kugera Azeka, Uhoraho abagushaho amahindu manini. Ayo mahindu yarabacocaguye, yica abantu benshi baruta abishwe n’Abisiraheli.

12 Uwo munsi ubwo Uhoraho yagabizaga Abamori ingabo z’Abisiraheli, Yozuwe ari kumwe n’Abisiraheli yasenze Uhoraho. Yaravuze ati:

“Zuba, hagarara hejuru ya Gibeyoni!

Nawe kwezi, hagarara hejuru y’akabande ka Ayaloni!”

13 Izuba ryahise rihagarara,

ukwezi ntikwakomeza kugenda,

Abisiraheli barihōrera batsinda abanzi babo.

Ni ko byanditse mu gitabo cya Yashari.

Izuba ryahagaze ku ijuru umunsi wose, ntiryakomeza urugendo ngo rirenge.

14 Uhoraho yabigenje atyo kubera umuntu wabimusabye. Haba mbere cyangwa nyuma, nta munsi nk’uwo wigeze ubaho. Uhoraho ubwe yarwaniraga Abisiraheli!

Yozuwe yica abami batanu b’Abamori

15 Yozuwe n’Abisiraheli bose batarasubira mu nkambi y’i Gilugali,

16 ba bami batanu b’Abamori bari bahunze bihishe mu buvumo bw’i Makeda.

17 Abantu babimenye bajya kubibwira Yozuwe,

18 na we ategeka abantu be ati: “Nimugende muhirikire ibibuye binini ku muryango w’ubuvumo, mushyireho n’abarinzi.

19 Ariko ntimuhatinde, ahubwo mukurikirane abanzi banyu mwice abasigaye inyuma bose, ntimutume bagera mu mijyi yabo. Uhoraho Imana yanyu yarababagabije!”

20 Nuko Yozuwe n’Abisiraheli bakubita incuro Abamori babatsinda uruhenu, bake gusa bacitse ku icumu ni bo bashoboye gusubira mu mijyi ntamenwa.

21 Hanyuma Abisiraheli bisubirira iruhande rwa Yozuwe mu nkambi yari hafi y’i Makeda, ari nta muntu n’umwe utinyutse kugira icyo abavugaho.

22 Yozuwe ategeka ko bavana bya bibuye ku muryango w’ubuvumo, bagakuramo ba bami batanu bakabamuzanira.

23 Nuko bamuzanira umwami w’i Yeruzalemu n’uw’i Heburoni n’uw’i Yarimuti, n’uw’i Lakishi n’uwa Eguloni.

24 Abo bami bakimugera imbere, Yozuwe akoranya Abisiraheli bose maze abwira abagaba b’ingabo bose bari kumwe na we ati: “Nimuze mukandagire aba bami ku gakanu!” Nuko babigenza batyo.

25 Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Uko ni ko Uhoraho azagenza abanzi bose muzarwanya. None rero ntimugatinye kandi ntimugacike intege, nimukomere mube intwari!”

26 Nyuma y’ibyo, Yozuwe yica abo bami abamanika ku biti bitanu, imirambo yabo irahirirwa kugeza nimugoroba.

27 Izuba rirenze ategeka ko bamanura imirambo, bakayijugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, bakabukingisha ibibuye binini. Na n’ubu biracyahari.

Abisiraheli bigarurira amajyepfo ya Kanāni

28 Uwo munsi kandi Yozuwe yigaruriye umujyi wa Makeda, yica umwami waho n’abaturage baho bose, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. Yagenje umwami w’i Makeda nk’uko yagenje uw’i Yeriko.

29 Yozuwe n’Abisiraheli bavuye i Makeda batera Libuna.

30 Uhoraho abagabiza uwo mujyi, bica n’umwami waho n’abaturage baho bose, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. Bagenje umwami waho nk’uko bagenje uw’i Yeriko.

31 Yozuwe n’Abisiraheli bavuye i Libuna bajya Lakishi, barayigota barayitera.

32 Ku munsi wa kabiri w’imirwano, Uhoraho abagabiza Lakishi bica abaturage baho bose, nk’uko babigenje i Libuna.

33 Horamu umwami w’i Gezeri atabara umujyi wa Lakishi, ariko we n’ingabo ze Yozuwe abakubita incuro arabica, ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

34 Yozuwe n’Abisiraheli bavuye i Lakishi bajya Eguloni, barayigota barayitera.

35 Uwo munsi bigarurira uwo mujyi, bica abaturage baho bose nk’uko babigenje i Lakishi.

36 Yozuwe n’Abisiraheli bavuye Eguloni, bazamukana Heburoni barayitera.

37 Nuko barayigarurira, bica umwami waho n’abaturage baho bose n’abo mu mijyi yo muri ako karere. Batsembye Heburoni ntihasigara n’uwo kubara inkuru nk’uko babigenje Eguloni.

38 Yozuwe n’Abisiraheli bahavuye batera Debiri.

39 Nuko barayigarurira, bica umwami n’abaturage baho bose n’abo mu mijyi yo muri ako karere, nk’uko bagenje i Heburoni n’i Libuna n’umwami waho. Batsembye Debiri ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

40 Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy’igihugu, kigizwe n’imisozi miremire n’imigufi, n’ahakikiye Ikiyaga cy’Umunyu kugera mu majyepfo ya Kanāni. Yica abami baho bose n’abaturage bose, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. Bose yarabatsembye nk’uko Uhoraho Imana y’Abisiraheli yabitegetse.

41 Yozuwe abatsinda ahereye mu majyepfo i Kadeshi-Barineya n’i Gaza, no mu karere gakikije umujyi wa Gosheni, ageza n’i Gibeyoni.

42 Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy’igihugu n’abami baho mu gitero kimwe, kuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli ubwe yabarwaniriraga.

43 Hanyuma Yozuwe n’Abisiraheli bose basubira mu nkambi y’i Gilugali.