Yoz 17

Umugabane w’Iburengerazuba wa Manase

1 Abakomoka kuri Manase umwana w’impfura wa Yozefu, na bo bahawe umugabane wabo hakoreshejwe ubufindo. Ariko abakomoka kuri Makiri umwana w’impfura wa Manase, bari barahawe intara ya Gileyadi n’igihugu cya Bashani kuko bari intwari. Makiri uwo ni we se w’uwitwa Gileyadi.

2 Amazu akomoka ku bandi bahungu ba Manase mwene Yozefu, na yo yahawe imigabane. Ayo mazu ni iya Abiyezeri n’iya Heleki n’iya Asiriyēli, n’iya Shekemu n’iya Heferi n’iya Shemida.

3 Ariko uwitwa Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase, nta bahungu yabyaye. Yabyaye abakobwa gusa ari bo Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa.

4 Abo bakobwa basanze umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n’abatware b’Abisiraheli, barababwira bati: “Uhoraho yategetse Musa ko tuzabona umugabane kimwe na bene wacu.” Nuko bahabwa umugabane kimwe na bene wabo nk’uko Uhoraho yabitegetse.

5 Umuryango wa Manase wahawe imigabane icumi utabariyemo uw’i Gileyadi n’uw’i Bashani, iri mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani,

6 kuko abakobwa ba Selofehadi na bo bahawe imigabane kimwe n’andi mazu asanzwe. Abandi Bamanase bahawe Gileyadi.

7 Umugabane w’Abamanase waheraga ku w’Abashēri ukagera i Mikimetati, mu burasirazuba bw’i Shekemu. Umupaka wavaga i Mikimetati ukerekeza mu majyepfo, ukagera ku mariba y’i Tapuwa.

8 Ahakikije i Tapuwa hari ah’Abamanase, ariko umujyi wari uw’Abefurayimu kuko wari ku mupaka.

9 Umupaka wamanukaga ukurikiye akagezi kitwa Kana ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Imijyi yo mu majyepfo y’ako kagezi yari iy’Abefurayimu, nubwo yari hamwe n’iy’Abamanase. Umupaka w’Abamanase wageraga mu majyaruguru y’ako kagezi.

10 Mu majyepfo yako hari ah’Abefurayimu, naho mu majyaruguru ari ah’Abamanase. Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja ya Mediterane. Mu majyaruguru Abamanase bahanaga imbibi n’Abashēri, naho mu burasirazuba bahanaga imbibi n’Abisakari.

11 Mu ntara y’Abisakari n’iy’Abashēri, umuryango w’Abamanase wahawe Beti-Shani n’imidugudu iyikikije, na Yibuleyamu n’imidugudu iyikikije, na Dori n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije, na Endori n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije, na Tānaki n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije, na Megido n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije. (Umujyi wa gatatu ari wo Dori uteganye n’imisozi).

12 Icyakora Abamanase ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni batuye muri izo ntara, ku buryo batashoboye kwigarurira iyo mijyi.

13 Ndetse n’igihe Abisiraheli bari bamaze gukomera ntibigeze bashobora kubamenesha, ahubwo babakoresheje imirimo y’agahato.

Efurayimu n’Abamanase b’Iburengerazuba basaba indi migabane

14 Abakomoka kuri Yozefu basanga Yozuwe baramubaza bati: “Kuki watugeneye umugabane umwe gusa, kandi Uhoraho yaraduhaye umugisha akaduha no kugwira?”

15 Yozuwe arabasubiza ati: “Niba muri benshi ku buryo intara y’imisozi y’Abefurayimu itabahagije, nimujye gutema ishyamba ryo mu ntara y’Abaperizi n’Abarefa.”

16 Baramusubiza bati: “Ni byo koko intara y’imisozi ntiduhagije, ariko Abanyakanāni batuye i Beti-Shani n’imidugudu iyikikije mu kibaya cya Yizerēli bafite amagare y’intambara akozwe mu byuma.”

17 Nuko Yozuwe abwira abakomoka kuri Yozefu ari bo Abefurayimu n’Abamanase ati: “Koko muri benshi kandi murakomeye, ariko ntimwahawe umugabane umwe gusa.

18 Mwahawe intara y’imisozi, ngaho nimugende muteme n’ishyamba, aho riri hose habe ahanyu. Nubwo Abanyakanāni bahatuye ari abanyamaboko kandi bafite amagare y’intambara akozwe mu byuma, muzabamenesha.”