Yoz 18

Imiryango isigaye yabonye imigabane

1 Abisiraheli bamaze gutsinda abatuye mu gihugu bose bakoraniye i Shilo, bahashinga Ihema ry’ibonaniro.

2 Icyo gihe hari hasigaye imiryango irindwi itarabona imigabane.

3 Nuko Yozuwe abaza Abisiraheli ati: “Mutegereje iki kugira ngo mwigarurire igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye?

4 Buri muryango umpe abantu batatu mbohereze gutambagira igihugu, bandike uko cyagabanywamo intara zizahabwa imiryango isigaye, maze bagaruke bambwire uko bimeze.

5 Igihugu bazakigabanyemo imigabane irindwi. Abakomoka kuri Yuda bazagumane umugabane wabo mu majyepfo, naho abakomoka kuri Yozefu bagumane uwabo mu majyaruguru.

6 Muzandike uko iyo migabane izaba iteye, mubinzanire hano imbere y’Ihema ry’Uhoraho Imana yacu. Nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.

7 Abalevi nta mugabane w’ubutaka bazabona, kuko umugabane wabo ari ugukorera Uhoraho imirimo y’ubutambyi. Naho ab’umuryango wa Gadi n’uwa Rubeni n’igice cy’uwa Manase, bamaze guhabwa imigabane yabo mu burasirazuba bwa Yorodani. Musa umugaragu w’Uhoraho ni we wayibahaye.”

8 Abantu bamaze gutoranywa, bitegura kujya gutambagira igihugu. Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimugende mutambagire igihugu, mwandike uko cyagabanywamo intara. Mubinzanire hano i Shilo imbere y’Ihema ry’Uhoraho, nanjye nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.”

9 Nuko baragenda bazenguruka igihugu, bandika imijyi ikirimo n’uko cyagabanywamo imigabane irindwi. Barangije basanga Yozuwe mu nkambi y’i Shilo.

10 Nuko Yozuwe akoresha ubufindo imbere y’Ihema ry’Uhoraho i Shilo, yerekana umugabane wa buri muryango.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Benyamini

11 Umugabane wa mbere ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Ababenyamini. Umugabane wabo wari hagati y’uw’Abayuda n’uw’Abefurayimu.

12 Umupaka wawo wo mu majyaruguru waheraga kuri Yorodani, ukanyura mu mucyamu wo mu majyaruguru y’i Yeriko, ukazamuka mu misozi ugana iburengerazuba, ukagera mu kidaturwa cy’i Betaveni.

13 Wakomezaga werekeza i Beteli iri mu mucyamu wo mu majyepfo y’i Luzi, ukamanuka Ataroti-Adari ku musozi uri mu majyepfo y’i Betihoroni y’epfo.

14 Umupaka wo mu burengerazuba waheraga kuri uwo musozi, ugaca mu majyepfo ukagera i Kiriyati-Bāli, ari yo Kiriyati-Yeyarimu yahawe abakomoka kuri Yuda.

15 Umupaka wo mu majyepfo waheraga mu burengerazuba bw’i Kiriyati-Yeyarimu, ukanyura ku isōko ya Nefutowa,

16 ugaca munsi y’umusozi uri mu majyaruguru y’ikibaya cy’Abarefa, ukamanuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu y’amajyepfo ya Yeruzalemu, umujyi w’Abayebuzi. Umupaka warakomezaga ukagera kuri Enirogeli,

17 ugahindukira ugana mu majyaruguru kuri Enishemeshi n’i Geliloti, ahateganye n’igikombe cya Adumimu, ukamanuka ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni.

18 Watambikaga mu majyaruguru mu micyamu ya Yorodani ukamanuka mu kibaya,

19 ugakomeza werekeza mu majyaruguru, ukagera mu micyamu y’i Betihogila. Umupaka wo mu majyepfo warangiriraga mu kigobe cyo mu majyaruguru y’Ikiyaga cy’Umunyu, aho Yorodani yinjirira.

20 Yorodani ni yo yari umupaka w’iburasirazuba.

Iyo ni yo mipaka y’umugabane wahawe amazu y’Ababenyamini.

21 Imijyi yahawe abagize amazu y’Ababenyamini yari Yeriko na Betihogila na Emeki-Kesisi,

22 na Betaraba na Semarayimu na Beteli,

23 na Avimu na Para na Ofura,

24 na Kefari-Amoni na Ofini na Geba. Bahawe iyo mijyi cumi n’ibiri n’imidugudu iyikikije.

25 Bahawe na Gibeyoni na Rama na Bēroti,

26 na Misipa na Kefira na Mosa,

27 na Rekemu na Yiripēli na Tarala,

28 na Sela na Elefu na Yeruzalemu umujyi w’Abayebuzi, na Gibeya na Kiriyati. Bahawe iyo mijyi cumi n’ine n’imidugudu iyikikije.

Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y’Ababenyamini.