Yoz 2

Yozuwe yohereza abatasi i Yeriko

1 Bakiri i Shitimu, Yozuwe mwene Nuni yohereza rwihishwa abantu babiri ngo batate igihugu n’umujyi wa Yeriko. Bageze i Yeriko, ba batasi bombi bajya gucumbika ku mugore w’indaya witwa Rahabu.

2 Umwami wa Yeriko amenya ko uwo mugoroba Abisiraheli babiri bageze mu mujyi, kugira ngo batate igihugu cye.

3 Ni ko gutuma kuri Rahabu ati: “Duhe abantu baje iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”

4 Rahabu wari wamaze guhisha abatasi, asubiza intumwa z’umwami ati: “Koko hari abagabo baje iwanjye, ariko sinari nzi aho baturuka.

5 Bagiye bwije irembory’umujyi ritarakingwa. Sinzi aho barengeye, icyakora mwihuse mwabafata.”

6 Nyamara yari yaburije hejuru y’inzuye maze abahisha mu byatsi yari yahanitse.

7 Intumwa z’umwami ziva mu mujyi zihuta irembo bararikinga, zijya kubategera ku ruzi rwa Yorodani.

8 Mbere y’uko abantu baryama Rahabu asanga abatasi hejuru y’inzu,

9 arababwira ati: “Nzi ko Uhoraho yabagabije iki gihugu. Mwadukuye umutima kandi abaturage bose mwabateye ubwoba.

10 Twumvise ko Uhoraho yakamije Inyanja y’Uruseke ngo mubone uko mwambuka, igihe mwari muvuye mu Misiri. Twumvise n’uko mwishe Sihoni na Ogi, abami bombi b’Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani.

11 Twumvise iyo nkuru dukuka umutima, twese mwaduteye ubwoba. Koko Uhoraho Imana yanyu ni Imana igenga ijuru n’isi!

12 Ngaho nimundahire Uhoraho, mumpe n’icyemezo ko ineza mbagiriye muzayitura umuryango wanjye.

13 Nimundahire ko nta cyo muzatwara ababyeyi banjye n’abavandimwe banjye, n’abo mu ngo zabo bose. Ntimuzatume twicwa!”

14 Abatasi baramurahira bati: “Ni ukuri tuzakiza amagara yanyu nk’uko ukijije ayacu, upfa gusa kutagira uwo ubwira ibyacu. Igihe Uhoraho azatugabiza iki gihugu tuzagufata neza, ntituzaguhemukira.”

15 Inzu ya Rahabu yari ifatanye n’urukuta rw’umujyi ifite n’idirishya rireba hanze, nuko acishamo umugozi kugira ngo ba batasi bawumanukireho bacike.

16 Rahabu arababwira ati: “Nimujye kwihisha mu misozi kugira ngo mudahura n’abashaka kubafata. Nyuma y’iminsi itatu bazaba bagarutse, mubone gukomeza urugendo.”

17 Ba batasi baramubwira bati: “Indahiro waturahije tuzayubahiriza.

18 Ariko nidutera, uzapfundike uyu mushumi utukura ku idirishya tugiye kunyuramo, kandi ababyeyi bawe n’abavandimwe bawe na bene wanyu bose, uzabe wabakoranyirije muri iyi nzu yawe.

19 Nihagira usohoka mu nzu yawe akagira icyo aba, amaraso ye ntazatubarweho. Ariko nihagira umuntu ugira icyo abera muri iyi nzu, amaraso ye azatubarweho.

20 Nyamara nuramuka ugize uwo ubwira ibyacu, ntituzaba tucyubahirije indahiro waturahije.”

21 Rahabu arabasubiza ati: “Ndabyemeye.” Nuko abasezeraho baragenda, maze apfundika wa mushumi utukura ku idirishya.

22 Abatasi bahungira ku misozi bahamara iminsi itatu bihishe. Naho intumwa z’umwami zibashakira mu mihanda yose zirababura, zigaruka mu mujyi.

23 Nuko ba bagabo bombi baramanuka bambuka Yorodani, basubira aho Yozuwe mwene Nuni yari ari. Bahageze bamutekerereza ibyababayeho byose,

24 kandi baramubwira bati: “Uhoraho yatugabije kiriya gihugu cyose, ndetse n’abaturage bacyo twabakuye umutima!”