Imijyi y’Abalevi
1 Abatware b’umuryango wa Levi basanga umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, n’abatware b’iyindi miryango y’Abisiraheli,
2 aho bari bari i Shilo mu gihugu cya Kanāni. Nuko barababwira bati: “Musa akiriho, Uhoraho yamutegetse ko tuzahabwa imijyi yo guturamo n’inzuri ziyikikije zo kuragiramo amatungo yacu.”
3 Nuko Abisiraheli baha Abalevi imijyi n’inzuri ziyikikije bavanye mu migabane yabo, nk’uko Uhoraho yabitegetse.
4 Amazu y’Abalevi bakomoka kuri Kehati ni yo ya mbere ubufindo bwerekanye. Inzu y’abakomoka ku mutambyi Aroni, yahawe imijyi cumi n’itatu yo mu ntara y’Abayuda n’iy’Abasimeyoni n’iy’Ababenyamini, nk’uko ubufindo bwabyerekanye.
5 Abandi Bakehati bahawe imijyi icumi yo mu ntara y’Abefurayimu n’iy’Abadani, n’iy’Abamanase batuye iburengerazuba bwa Yorodani, nk’uko ubufindo bwabyerekanye.
6 Inzu y’Abagerishoni yahawe imijyi cumi n’itatu yo mu ntara y’Abisakari n’iy’Abashēri, n’iy’Abanafutali n’iy’Abamanase batuye muri Bashani, nk’uko ubufindo bwabyerekanye.
7 Inzu y’Abamerari yahawe imijyi cumi n’ibiri yo mu ntara y’Abarubeni, n’iy’Abagadi n’iy’Abazabuloni.
8 Abisiraheli bahaye Abalevi iyo mijyi n’inzuri ziyikikije bakoresheje ubufindo, nk’uko Uhoraho yabitegetse abinyujije kuri Musa.
9 Mu ntara y’Abayuda n’iy’Abasimeyoni, hatanzwe imijyi ikurikira igiye kuvugwa mu mazina,
10 yahawe abakomoka kuri Aroni bo mu nzu ya Kehati mwene Levi, kuko ari bo ubufindo bwabanje kwerekana.
11 Bahawe Heburoni n’inzuri ziwukikije mu misozi y’Abayuda. Uwo mujyi wahoze witwa Kiriyati-Aruba waritiriwe Aruba, sekuruza w’Abanaki.
12 Icyakora Kalebu mwene Yefune yagumanye imirima yaho n’imidugudu ihakikije.
13 Abakomoka kuri Aroni bahawe Heburoni, umwe mu mijyi y’ubuhungiro, na Libuna
14 na Yatiri na Eshitemowa,
15 na Holoni na Debiri,
16 na Ayini na Yuta na Beti-Shemeshi. Bahawe iyo mijyi uko ari icyenda hamwe n’inzuri ziyikikije mu ntara y’Abayuda n’iy’Abasimeyoni.
17 Mu ntara y’Ababenyamini, bahawe Gibeyoni na Geba
18 na Anatoti na Alumoni, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
19 Iyo mijyi cumi n’itatu n’inzuri ziyikikije, ni yo yahawe abatambyi bakomoka kuri Aroni.
20 Abandi Balevi bakomoka kuri Kehati bahawe imijyi hakoreshejwe ubufindo. Mu ntara y’Abefurayimu,
21 bahawe Shekemu n’inzuri ziyikikije mu misozi y’Abefurayimu. Shekemu iyo ni umwe mu mijyi y’ubuhungiro. Bahawe na Gezeri
22 na Kibusayimu na Betihoroni, imijyi ine hamwe n’inzuri ziyikikije.
23 Mu ntara y’Abadani, bahawe Eliteke na Gibetoni
24 na Ayaloni na Gatirimoni, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
25 Mu ntara y’Abamanase iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe imijyi ibiri n’inzuri ziyikikije, ari yo Tānaki na Yibuleyamu.
26 Iyo mijyi icumi n’inzuri ziyikikije, ni yo yahawe Abakehati batari abatambyi.
27 Abalevi bakomoka kuri Gerishoni na bo bahawe imijyi n’inzuri ziyikikije. Mu ntara y’Abamanase y’i Bashani bahawe imijyi ibiri, ari yo Golani umwe mu mijyi y’ubuhungiro, na Bēshitera.
28 Mu ntara y’Abisakari bahawe Kishiyoni na Daberati,
29 na Yarimuti na Eniganimu, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
30 Mu ntara y’Abashēri bahawe Mishali na Abudoni
31 na Helikati na Rehobu, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
32 Mu ntara y’Abanafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya umwe mu mijyi y’ubuhungiro, na Hamotidori na Karitani, imijyi itatu n’inzuri ziyikikije.
33 Iyo mijyi cumi n’itatu n’inzuri ziyikikije, ni yo yahawe Abagerishoni.
34 Abalevi basigaye ari bo bakomoka kuri Merari, na bo bahawe imijyi n’inzuri ziyikikije. Mu ntara y’Abazabuloni bahawe Yokineyamu na Karita
35 na Dimuna na Nahalali, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
36 Mu ntara y’Abarubeni iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe Beseri umwe mu mijyi y’ubuhungiro, iri mu mirambi ahateganye n’ubutayu, bahawe na Yahasi
37 na Kedemoti na Mefāti, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
38 Mu ntara y’Abagadi bahawe Ramoti y’i Gileyadi umwe mu mijyi y’ubuhugiro, na Mahanayimu
39 na Heshiboni na Yāzeri, imijyi ine n’inzuri ziyikikije.
40 Iyo mijyi cumi n’ibiri n’inzuri ziyikikije ni yo yahawe Abalevi bari basigaye, ari bo Bamerari. Bayihawe hakoreshejwe ubufindo.
41 Iyo mijyi yose Abalevi bahawe mu ntara z’abandi Bisiraheli ni mirongo ine n’umunani,
42 iyo mijyi bayihanywe n’inzuri ziyikikije.
Abisiraheli batura mu gihugu basezeranyijwe
43 Uko ni ko Uhoraho yahaye Abisiraheli igihugu cyose yari yarasezeranyije ba sekuruza. Bamaze kucyigarurira bagituramo.
44 Uhoraho abaha amahoro ku mipaka yose nk’uko yari yarabisezeranyije ba sekuruza. Nta n’umwe mu banzi babo bose wabahangaye, kuko Uhoraho yahaye Abisiraheli kubatsinda.
45 Amasezerano yose Uhoraho yari yarasezeranyije Abisiraheli, yarayasohoje ntihasigara na rimwe.