Yozuwe asezerera abo hakurya ya Yorodani
1 Nuko Yozuwe ahamagaza Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’Abamanase,
2 arababwira ati: “Mwakurikije ibyo Musa umugaragu w’Uhoraho yabategetse byose, kandi mwumviye amabwiriza yose nabahaye.
3 Ntimwatereranye bene wanyu b’Abisiraheli muri iki gihe kirekire gishize, ahubwo mwasohoje ibyo Uhoraho Imana yanyu yabategetse.
4 Ubwo Uhoraho Imana yanyu yahaye bene wanyu amahoro nk’uko yabibasezeranyije, nimwisubirire iwanyu muture mu karere Musa umugaragu w’Uhoraho yabahaye, hakurya ya Yorodani.
5 Icyakora muzitondere amabwiriza n’amategeko Musa umugaragu w’Uhoraho yabahaye. Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mukurikize amabwiriza ye, mubane na we akaramata kandi mumukorere n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose.”
6 Nuko Yozuwe abasabira umugisha, maze arabasezerera kugira ngo batahe,
7-8 avuga ati: “Nimwisubirire iwanyu, mujyane n’ubukungu bwinshi bwose mwaronse, ari amatungo, ari ifeza n’izahabu, ari umuringa n’icyuma, ari n’imyambaro myinshi cyane. Iyo minyago muzayigabane n’abo mu miryango yanyu.” (Igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Musa yari yaragihaye umugabane i Bashani mu burasirazuba bwa Yorodani, naho ikindi gice Yozuwe yaragihaye umugabane, hamwe na bene wabo bari mu burengerazuba bwa Yorodani.)
9 Nuko Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’Abamanase batandukanira n’abandi Bisiraheli i Shilo mu gihugu cya Kanāni, bajya i Gileyadi mu karere Uhoraho yabahaye abinyujije kuri Musa.
Urutambiro rwubatswe hafi ya Yorodani
10 Bakiri mu gihugu cya Kanāni, bubaka urutambiro runini cyane hafi y’uruzi rwa Yorodani.
11 Abandi Bisiraheli bumva ko Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’Abamanase bubatse urutambiro hafi ya Yorodani, mu gihugu cya Kanāni.
12 Nuko bakoranira i Shilo, kugira ngo bajye gutera imiryango yo mu burasirazuba.
13 Ariko babanza kohereza Finehasi, mwene Eleyazari umutambyi mu ntara ya Gileyadi, kugira ngo avugane n’Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’Abamanase.
14 Yajyanye n’abatware icumi, umwe muri buri muryango w’Abisiraheli b’iburengerazuba bwa Yorodani, bose bari abakuru b’amazu mu miryango yabo.
15 Nuko bajya i Gileyadi, maze babwira iyo miryango yo mu burasirazuba bati:
16 “Abandi Bisiraheli bakoranye mu izina ry’Uhoraho baradutuma bati: ‘Ni kuki mwahemukiye Imana y’Abisiraheli? Kuki mwateshutse ku Uhoraho mukamugomera mwiyubakira urutambiro?
17 Mbese ntimwibuka uko twacumuye turi i Pewori, bigatuma Uhoraho aduteza icyorezo kikidukurikiranye na n’ubu? Mbese icyo gicumuro nticyari gihagije?
18 Nyamara dore mwebwe mwongeye kwigomeka ku Uhoraho! Ntimuzi ko nimumucumuraho uyu munsi, ejo azarakarira Abisiraheli bose?
19 Niba mwumva ko akarere kanyu gahumanye, nimuze mu gihugu cy’Uhoraho aho Ihema rye riri, muhabwe imigabane hamwe natwe. Ariko mwirinde kwigomeka ku Uhoraho Imana yacu mwubaka urundi rutambiro rutari urwe, kandi natwe mwe kutwigomekaho.
20 Mbese ntimwibuka uko Akani ukomoka kuri Zera yahemutse bikabije, agatwara ibintu byeguriwe Uhoraho? Byatumye Uhoraho arakarira Abisiraheli bose. Akani si we wenyine wapfuye azize icyo gicumuro.’ ”
21 Nuko Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’Abamanase, basubiza abatware b’indi miryango bati:
22 “Uhoraho ni we Mana nyamana! Uhoraho Imana nyamana ni we ubizi, ndetse n’Abisiraheli bose babimenye! Niba twarigometse ku Uhoraho tugahemuka, muhite muturimbura!
23 Niba twariyubakiye urutambiro tugamije kwimūra Uhoraho, tukaruturiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro cyangwa iby’umusangiro, cyangwa amaturo y’ibinyampeke, Uhoraho ubwe atwihanire!
24 Nyamara si cyo cyatumye turwubaka. Ahubwo twatinyaga ko abazabakomokaho bazabaza abacu bati: ‘Muhuriye he n’Uhoraho Imana y’Abisiraheli?
25 Uhoraho ubwe yagize Yorodani umupaka hagati yacu namwe Abarubeni n’Abagadi. None rero, nta cyo muhuriyeho n’Uhoraho!’ Bityo bakabuza abazadukomokaho kuyoboka Uhoraho.
26 Ni yo mpamvu twiyemeje kubaka urwo rutambiro, atari urwo gutambiriraho ibitambo ibyo ari byo byose,
27 ahubwo ari ikimenyetso hagati yacu namwe n’abazadukomokaho, kigaragaza ko tuyoboka Uhoraho kandi ko tuzamutambirira ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro, n’ibindi bitambo byose mu Ihema rye. Bityo abazabakomokaho ntibazabwira abacu ko nta cyo bahuriyeho n’Uhoraho.
28 Nibaramuka bavuze batyo, abazadukomokaho bazasubiza bati: ‘Nimurebe urutambiro ba sokuruza bubatse rumeze nk’urw’Uhoraho. Nyamara si urwo gutambiraho ibitambo ibyo ari byo byose, ahubwo ni ikimenyetso hagati yacu namwe.’
29 Ntibikabeho ko twakwigomeka ku Uhoraho ngo tureke kumuyoboka twubaka urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, cyangwa amaturo y’ibinyampeke cyangwa ibindi bitambo. Nta handi twifuza kubitambira, atari ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu ruri imbere y’Ihema rye.”
30 Umutambyi Finehasi n’abakuru b’Abisiraheli, ari bo bakuru b’amazu bari kumwe na we, banyurwa n’ibisobanuro bahawe n’Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase.
31 Finehasi mwene Eleyazari umutambyi arababwira ati: “Noneho tumenye ko mutahemukiye Uhoraho nk’uko twibwiraga. Ntimwashyize Abisiraheli mu kaga ko guhanwa n’Uhoraho, tumenye ko ari kumwe natwe.”
32 Hanyuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, na ba batware basezera ku Barubeni n’Abagadi, bava mu ntara ya Gileyadi basubira muri Kanāni, maze babwira abandi Bisiraheli iby’urugendo rwabo.
33 Nuko babyumvise baranezerwa basingiza Imana, bareka umugambi wo gutera Abarubeni n’Abagadi, no gutsemba intara zabo.
34 Abarubeni n’Abagadi bita urwo rutambiro “Kimenyetso”, bagira bati:“Ruzatubere ikimenyetso cy’uko Uhoraho ari Imana.”