Abisiraheli basezerana kuyoboka Uhoraho
1 Yozuwe akoranyiriza imiryango yose y’Abisiraheli i Shekemu, maze ahamagara n’abakuru b’Abisiraheli n’abatware n’abacamanza n’abandi bashinzwe ubutabera, bose baza imbere y’Imana.
2 Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli bose ati: “Uhoraho Imana yanyu aravuze ati: ‘Kera mu gihe cya Tera se wa Aburahamu na Nahori, ba sokuruza bari batuye hakurya y’uruzi rwa Efurati basengaga ibigirwamana.
3 Nuko mvana sokuruza Aburahamu hakurya ya Efurati, muyobora mu gihugu cyose cya Kanāni, maze muha urubyaro rwinshi, abyara Izaki,
4 Izaki na we abyara Yakobo na Ezawu. Ezawu namuhaye gutura mu misozi ya Seyiri, naho Yakobo n’urubyaro rwe basuhukira mu Misiri.
5 “Hanyuma ntumayo Musa na Aroni kuvanayo Abisiraheli, mbanje guteza Abanyamisiri ibyago bikomeye.
6 Navanye ababyeyi banyu mu Misiri, ariko Abanyamisiri babakurikira bari mu magare y’intambara no ku mafarasi, babageza ku Nyanja y’Uruseke.
7 Nuko Abisiraheli barantakambira, maze nshyira umwijima hagati yabo n’Abanyamisiri. Narengeje amazi y’inyanja ku Banyamisiri, bararohama Abisiraheli babibona. Nyuma y’ibyo mumara imyaka myinshi mu butayu.
8 Nabagejeje mu gihugu cy’Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani. Barabateye ariko ndababagabiza murabatsinda, mbaha kubatsemba mwigarurira igihugu cyabo.
9 Umwami w’i Mowabu witwaga Balaki mwene Sipori na we yarabateye. Ndetse yatumije Bālamu mwene Bewori kugira ngo abavume,
10 ariko sinamwemerera ko abavuma, ahubwo abahesha umugisha mubakiza ntyo.
11 Mwambutse Yorodani mugera i Yeriko. Abaturage baho kimwe n’Abamori n’Abaperizi n’Abanyakanāni, n’Abaheti n’Abagirigashi n’Abahivi n’Abayebuzi barabarwanyije, ariko bose narababagabije murabatsinda.
12 Igihe ba bami bombi b’Abamori babateraga nohereje amavubi arabamenesha, mutiriwe mukoresha inkota zanyu n’imiheto yanyu.
13 Nabahaye igihugu kitabaruhije mugihinga, mbatuza mu mijyi mutubatse, mbaha no kurya ku mbuto z’imizabibu n’iminzenze mutateye.”
14 Nuko Yozuwe arakomeza ati: “None rero nimwubahe Uhoraho, mumuyoboke mutaryarya kandi mubikuye ku mutima. Nimwamagane ibigirwamana ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati n’ibyo basengaga mu Misiri, maze muyoboke Uhoraho.
15 Ariko niba mudashaka kumuyoboka, mwihitiremo ibigirwamana muzayoboka, mbese nk’ibyo ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati, cyangwa iby’Abamori mwazunguye. Icyakora jyewe n’urugo rwanjye tuzayoboka Uhoraho.”
16 Nuko Abisiraheli baramusubiza bati: “Ntibikabeho ko twimūra Uhoraho! Ntabwo tuzayoboka izindi mana!
17 Koko Uhoraho Imana yacu ni we watuvanye mu Misiri, aho twebwe na ba sogokuruza twari inkoreragahato, twiboneye n’ibitangaza bikomeye yakoze. Ni we waturindiye mu rugendo rwose twakoze no mu mahanga yose twanyuzemo.
18 Ni we wirukanye ayo mahanga yose ndetse n’Abamori babaga muri iki gihugu. Natwe rero tuzayoboka Uhoraho, kuko ari we Mana yacu.”
19-20 Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Ntabwo mushobora kuyoboka Uhoraho mumubangikanyije n’ibigirwamana. Ni Imana nziranenge kandi ifuha. Ntabwo izihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibicumuro byanyu, izabahinduka ibagirire nabi maze ibatsembe, kandi yari yarabagiriye iyo neza yose.”
21 Baramusubiza bati: “Oya, tuzayoboka Uhoraho.”
22 Yozuwe arababwira ati: “Mujye muzirikana ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo kuyoboka Uhoraho.”
Baramusubiza bati: “Tuzabizirikana.”
23 Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimwamagane ibigirwamana by’abanyamahanga biri muri mwe, maze mwiyegurire Uhoraho Imana y’Abisiraheli.”
24 Baramusubiza bati: “Tuzayoboka Uhoraho Imana yacu tumwumvire.”
25 Uwo munsi bari i Shekemu, Yozuwe agirana n’Abisiraheli amasezerano arimo amategeko n’amabwiriza bagomba gukurikiza,
26 ayandika mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Hanyuma afata ibuye rinini, arishinga munsi y’igiti cy’inganzamarumbu cyari hafi y’Inzu y’Uhoraho.
27 Nuko abwira Abisiraheli bose ati: “Iri buye rizatubera umugabo, kuko ryumvise amagambo yose Uhoraho yatubwiye. Nimuhemukira Imana yanyu rizabashinja.”
28 Nuko Yozuwe arabasezerera, buri muntu asubira iwe.
Urupfu rwa Yozuwe
29 Nyuma y’ibyo Yozuwe mwene Nuni akaba n’umugaragu w’Uhoraho, apfa amaze imyaka ijana na cumi avutse.
30 Bamuhamba mu isambu ye i Timunati-Sera mu misozi y’Abefurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gāshi.
31 Abisiraheli bayobotse Uhoraho igihe cyose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cy’abakuru b’imiryango babonye ibyo Uhoraho yakoreye Abisiraheli byose.
32 Nuko amagufwa ya Yozefu Abisiraheli bari barakuye mu Misiri, bayahamba i Shekemu mu isambu Yakobo yari yaraguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by’ifeza. Ayo magufwa aguma mu mugabane w’abakomoka kuri Yozefu.
33 Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, bamuhamba ku musozi wari warahawe umuhungu we Finehasi, mu misozi y’Abefurayimu.