Yoz 3

Abisiraheli bambuka Yorodani

1 Bukeye Yozuwe n’Abisiraheli bose barazinduka, bava i Shitimu bashinga amahema iruhande rwa Yorodani, baraharara, bategereje kwambuka.

2 Hashize iminsi itatu abatware bazenguruka mu nkambi,

3 babwira Abisiraheli bati: “Nimubona Abalevi b’abatambyi bahetse Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho Imana yanyu, muzahaguruke muyikurikire,

4 kugira ngo mumenye aho munyura, kuko mutigeze muca muri iyo nzira. Icyakora ntimuzasatire Isanduku, mujye muyigendera kure nko mu ntera ya kilometero imwe.”

5 Hanyuma Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Nimwitunganye, kuko ejo Uhoraho azabakorera igitangaza.”

6 Yozuwe ategeka abatambyi guheka Isanduku y’Isezerano no kurangaza imbere ya rubanda. Nuko babigenza batyo.

7 Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Guhera uyu munsi ngiye kuguhesha ikuzo mu Bisiraheli bose, kugira ngo bamenye ko ndi kumwe nawe nk’uko nari kumwe na Musa.

8 Bwira abatambyi bahetse Isanduku y’Isezerano, nibagera mu ruzi rwa Yorodani bahagararemo.”

9 Yozuwe akoranya Abisiraheli kugira ngo ababwire ibyo Uhoraho Imana yabo yavuze.

10 Arababwira ati: “Imana nzima izamenesha Abanyakanāni n’Abaheti n’Abahivi, n’Abaperizi n’Abagirigashi, n’Abamori n’Abayebuzi nimubatera, bityo muzamenya ko iri kumwe namwe.

11 Isanduku y’Isezerano ry’Umugenga w’isi yose ni yo izabajya imbere muri Yorodani.

12 Nimutoranye abagabo cumi na babiri, umwe muri buri muryango.

13 Abatambyi bahetse Isanduku y’Uhoraho Umugenga w’isi yose, nibakoza ibirenge mu ruzi rwa Yorodani, ruzacikamo kabiri amazi ya ruguru yigomere.”

14 Abatambyi bari bahetse Isanduku y’Isezerano bava mu nkambi, maze abandi Bisiraheli barabakurikira kugira ngo bambuke Yorodani.

15 Ibyo byabaye mu gihe cy’isarura, uruzi rwuzuye.Ariko abatambyi bahetse Isanduku bagikoza ibirenge mu mazi,

16 uruzi rucikamo kabiri. Amazi ya ruguru yigomerera ahateganye n’umujyi witwa Adamu hafi ya Saritani, kure cyane y’aho bari bari, ntiyakomeza gutemba ngo ajye mu kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy’Umunyu. Uko ni ko Abisiraheli bashoboye kwambuka Yorodani ahateganye n’i Yeriko.

17 Abatambyi bari bahetse Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho, bagumye guhagarara ahumutse muri Yorodani rwagati, kugeza ubwo Abisiraheli bose bamariye kwambuka bagenda ahumutse.