Yoz 4

Amabuye y’urwibutso

1 Abisiraheli bose bamaze kwambuka Yorodani, Uhoraho abwira Yozuwe ati:

2 “Ba bagabo cumi na babiri mwatoranyije umwe umwe muri buri muryango,

3 ubategeke gusubira muri Yorodani aho abatambyi bahagaze, bakuremo amabuye cumi n’abiri, bayazane bayashyire aho muri burare.”

4 Yozuwe ahamagaza ba bagabo cumi na babiri bari batoranyijwe,

5 arababwira ati: “Nimusubire muri Yorodani, mujye aho Isanduku y’Uhoraho Imana yanyu iri. Buri muntu ahakure ibuye aze arihetse ku rutugu, yose hamwe abe cumi n’abiri ahwanye n’imiryango y’Abisiraheli.

6 Ayo mabuye azajye abibutsa ibyo Uhoraho yakoreye aha. Mu bihe bizaza abana banyu nibababaza icyo ayo mabuye asobanura,

7 muzabasubize muti: ‘Atwibutsa ko uruzi rwa Yorodani rwaretse gutemba, igihe abari bahetse Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho barwambukaga. Aya mabuye rero azajya abyibutsa Abisiraheli uko ibihe bihaye ibindi.’ ”

8 Nuko ba bagabo batoranyijwe babigenza nk’uko Yozuwe yababwiye, bajya muri Yorodani bakuramo amabuye cumi n’abiri ahwanye n’imiryango y’Abisiraheli. Bayajyana aho bari burare, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe.

9 Yozuwe ashingisha amabuye cumi n’abiri muri Yorodani, aho abatambyi bahetse Isanduku y’Isezerano bari bahagaze. Na n’ubu ayo mabuye aracyahari.

10 Abatambyi bahetse Isanduku bakomeje guhagarara muri Yorodani, kugeza ubwo ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe byose bisohozwa. Yozuwe yategekaga Abisiraheli nk’uko Musa yari yarabimubwiye. Abantu bambuka vuba vuba,

11 maze bose bamaze kugera hakurya, abatambyi bahetse Isanduku y’Uhoraho na bo barambuka, babacaho bongera kubarangaza imbere.

12 Abagabo b’intwari bo mu muryango wa Rubeni n’abo mu wa Gadi kimwe n’igice cy’abo mu wa Manase, bafata intwaro bambuka mbere y’abandi Bisiraheli, nk’uko Musa yari yarabibategetse.

13 Ingabo z’iyo miryango zageraga ku bihumbi mirongo ine, zambutse Yorodani zigera mu kibaya cy’i Yeriko, ziteguye kurwana ziyobowe n’Uhoraho.

14 Uwo munsi Uhoraho ahesha Yozuwe ikuzo mu Bisiraheli, maze igihe cyose yabayeho bamwubaha nk’uko bubahaga Musa.

15 Uhoraho abwira Yozuwe ati:

16 “Tegeka abatambyi bahetse Isanduku irimo bya bisate by’amabuye byanditseho Amategeko, bave muri Yorodani.”

17 Yozuwe arabibategeka.

18 Abatambyi bahetse Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho bava muri Yorodani, bagikoza ibirenge imusozi, uruzi rurongera ruratemba ruruzura nka mbere.

19 Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa mbere, ni bwo Abisiraheli bambutse Yorodani, bashinga amahema i Gilugali mu burasirazuba bwa Yeriko.

20 Ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorodani Yozuwe ayashinga i Gilugali,

21 maze abwira Abisiraheli ati: “Mu bihe bizaza, abana banyu nibababaza icyo aya mabuye asobanura,

22 muzabatekerereze uko Abisiraheli bambutse Yorodani bagenda ku butaka,

23 n’uko Uhoraho Imana yanyu yakamije Yorodani ngo mwambuke, nk’uko yari yarakamije Inyanja y’Uruseke.

24 Yabigenje atyo kugira ngo amoko yose yo ku isi amenye ko Uhoraho Imana yanyu ari umunyamaboko, kandi ngo namwe muhore mumwumvira.”