1 Abami bose b’Abamori batuye iburengerazuba bwa Yorodani, n’abami bose b’Abanyakanāni batuye hafi y’Inyanja ya Mediterane, bumva uko Uhoraho yakamije amazi ya Yorodani ngo Abisiraheli bashobore kwambuka. Nuko bakuka umutima, batinya Abisiraheli cyane.
Gukebwa kw’Abisiraheli i Gilugali
2 Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Nimufate amasarabwayi atyaye, maze mukebe Abisiraheli nk’uko byakozwe mbere.”
3 Nuko Yozuwe akebesha Abisiraheli bakoresheje amasarabwayi, aho hantu bahita umusozi wo gukeba.
4 Byari ngombwa kubakeba kuko abagabo bose bari baravuye mu Misiri bageze mu kigero cyo kujya ku rugamba, bari baraguye mu butayu.
5 Abo bose bari barakebwe, ariko abavukiye mu butayu bose bari batarakebwa.
6 Abisiraheli bari baramaze imyaka mirongo ine mu butayu. Muri icyo gihe, abagabo bose bari mu kigero cyo kujya ku rugamba ubwo bavaga mu Misiri, bari barapfuye kubera ko batumviye Uhoraho. Uhoraho yari yarabarahiye ko batazagera mu gihugu yasezeranyije ba sekuruza ko azaduha, ni igihugu gitemba amata n’ubuki.
7 Abo bagabo Uhoraho yabasimbuje abana babo Yozuwe yakebesheje, kuko batari barakebwe bakiri mu nzira.
8 Ab’igitsinagabo bose bamaze gukebwa, baguma mu nkambi bategereje ko bakira.
9 Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Uyu munsi mbavanyeho agasuzuguro k’Abanyamisiri.” Ni yo mpamvu aho hantu hitwa Gilugalikugeza n’ubu.
Pasika ya mbere yo muri Kanāni
10 Nimugoroba ku itariki ya cumi n’enye y’ukwezi kwa mbere, Abisiraheli bizihiza Pasika mu nkambi yabo i Gilugali mu kibaya cy’i Yeriko.
11 Bukeye barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje byo muri icyo gihugu.
12 Kuva uwo munsi nta manu zongeye kuboneka, uwo mwaka batunzwe n’ibyo basaruye mu gihugu cya Kanāni.
Umugaba w’ingabo z’Uhoraho
13 Yozuwe ari hafi y’i Yeriko, abona umuntu umuhagaze imbere afashe inkota mu ntoki. Nuko Yozuwe aramwegera, aramubaza ati: “Ese uri uwo mu ngabo zacu, cyangwa uri uwo mu banzi bacu?”
14 Undi aramusubiza ati: “Si ndi uwo muri abo uvuze, ahubwo nje ndi umugaba w’ingabo z’Uhoraho.”
Nuko Yozuwe yikubita hasi yubamye, aramubwira ati: “Nyagasani, untegetse iki?”
15 Umugaba w’ingabo z’Uhoraho aramusubiza ati: “Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu Uhoraho yitoranyirije.” Nuko Yozuwe abigenza atyo.