Abisiraheli bigarurira Yeriko
1 Inzugi z’amarembo y’umujyi wa Yeriko zari zidadiye, kugira ngo hatagira Abisiraheli binjira. Nta muntu n’umwe washoboraga kwinjira cyangwa gusohoka.
2 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Nkugabije Yeriko n’umwami wayo n’ingabo zayo.
3 Wowe n’ingabo zose uyoboye mujye muzenguruka umujyi incuro imwe ku munsi, mu minsi itandatu.
4 Abatambyi barindwi bajye bagenda imbere y’Isanduku y’Isezerano, buri wese atwaye ihembe ry’impfizi y’intama ryo kuvuza. Ku munsi wa karindwi muzazenguruke umujyi incuro ndwi, abatambyi bavuza amahembe.
5 Nimwumva bayavugije mu ijwi rikuruye, ingabo zose zizakome urwamo. Inkuta zizengurutse umujyi zizahita ziritagurika maze ingabo zose zigabe igitero, buri wese yinjirire aho azaba ari.”
6 Nuko Yozuwe mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati: “Nimuheke Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho, maze barindwi muri mwe bayigende imbere batwaye amahembe.”
7 Hanyuma abwira ingabo ati: “Ngaho nimuzenguruke umujyi, abafite intwaro zikomeye bajye imbere y’Isanduku.”
8 Yozuwe amaze kuvuga atyo, ba batambyi barindwi batwaye amahembe bagenda bayavuza, abahetse Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho barabakurikira.
9 Ingabo zifite intwaro zikomeye zagendaga imbere y’abatambyi bavuzaga amahembe, izindi ngabo zigakurikira Isanduku. Uko bagendaga ni ko amahembe yagendaga avuga.
10 Yozuwe yari yategetse ingabo kudasakuza no kutagira icyo zivuga no kugenda bucece, kugeza ubwo azazibwirira kuvuza urwamo.
11 Nuko bazenguruka umujyi incuro imwe bahetse Isanduku y’Uhoraho, hanyuma bagaruka kurara mu nkambi.
12 Bukeye Yozuwe abyuka kare, maze abatambyi bongera guheka Isanduku y’Uhoraho.
13 Ingabo zifite intwaro zikomeye zifata iya mbere, zikurikirwa na ba batambyi barindwi bavuza amahembe, na bo bakurikirwa n’Isanduku y’Uhoraho ishagawe n’izindi ngabo. Uko bagendaga ni ko amahembe yagendaga avuga.
14 Kuri uwo munsi wa kabiri na bwo bazenguruka umujyi incuro imwe, hanyuma bagaruka kurara mu nkambi. Babigenza batyo iminsi itandatu.
15 Ku munsi wa karindwi babyuka mu museke, bazenguruka umujyi nk’uko basanzwe babigenza, ariko uwo munsi bawuzenguruka incuro ndwi.
16 Ku ncuro ya karindwi abatambyi bavugije amahembe, maze Yozuwe abwira ingabo ati: “Nimukome urwamo kuko Uhoraho yabagabije uyu mujyi!
17 Umujyi n’ibiwurimo byeguriwe burundu Uhoraho, uretse ya ndaya Rahabu n’abantu bose bari mu nzu yayo, kubera ko yahishe ba batasi twohereje.
18 Icyakora muzirinde kugira icyo musahura, kuko byose byeguriwe burundu Uhoraho. Mubisahuye byatuma murimbuka, ndetse n’Abisiraheli bari mu nkambi bakarimbuka.
19 Ifeza n’izahabu byose, n’ibintu byose bicuzwe mu muringa cyangwa mu cyuma ni iby’Uhoraho, bizashyirwe mu mutungo we.”
20 Nuko abatambyi bavuza amahembe, ingabo ziyumvise zikoma urwamo maze inkuta z’umujyi ziraritagurika. Abisiraheli bagaba igitero mu mujyi, buri wese yinjirira aho ari, maze bahita bawigarurira.
21 Bamarira ku icumu abari mu mujyi bose, abagabo n’abagore n’abana n’abasaza, ndetse bica n’inka n’intama n’indogobe, babyegurira batyo Uhoraho.
22 Yozuwe abwira ba batasi babiri ati: “Nimujye kwa wa mugore w’indaya, mumusohore we n’umuryango we wose nk’uko mwabimurahiye.”
23 Nuko ba batasi b’abasore baragenda baramuzana, hamwe n’ababyeyi be n’abavandimwe be, n’abo mu rugo rwe ndetse n’ab’umuryango we bose, babashyira hafi y’inkambi y’Abisiraheli.
24 Nuko ingabo z’Abisiraheli zitwika umujyi n’ibyari biwurimo byose, uretse ifeza n’izahabu, n’ibicuzwe mu muringa cyangwa mu cyuma byashyizwe mu mutungo w’Uhoraho.
25 Ariko Yozuwe yarokoye ya ndaya Rahabu na bene wabo bose n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yari yarahishe abatasi Yozuwe yari yarohereje gutata Yeriko. Nuko atura mu Bisiraheli, ndetse n’abamukomokaho baracyahatuye.
26 Icyo gihe Yozuwe yihanangiriza abantu ati:
“Umuntu wese uzongera kubaka uyu mujyi wa Yeriko, azavumwe n’Uhoraho.
Niyubaka imfatiro zawo azapfusha umwana we w’impfura,
nashinga ibikingi by’amarembo azapfusha umwana we w’umuhererezi.”
27 Uhoraho yakomeje kubana na Yozuwe, amuha kuba ikirangirire mu gihugu cyose.