Yoz 7

Akani ahanirwa igicumuro cye

1 Abisiraheli babujijwe gusahura iby’i Yeriko kuko byeguriwe burundu Uhoraho, ariko si ko byagenze. Umuntu wo mu muryango wa Yuda witwa Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera, yaracumuye asahura ku bintu byabuzanyijwe, bituma Uhoraho arakarira Abisiraheli.

2 Bakiri i Yeriko, Yozuwe yohereza abantu gutata akarere k’umujyi wa Ayi, uri mu burasirazuba bwa Beteli hafi ya Betaveni. Nuko bajyayo barahatata.

3 Bagarutse babwira Yozuwe bati: “Umujyi wa Ayi utuwe n’abantu bake, si ngombwa koherezayo ingabo zose. Ingabo ibihumbi bibiri cyangwa bitatu zirahagije, utiriwe woherezayo ingabo zose.”

4 Nuko hagenda ingabo nk’ibihumbi bitatu zitera Ayi ariko ziratsindwa.

5 Abaturage ba Ayi bazirukanira mu marembo barazirwanya bazigeza i Shebarimu, bazishora inkungugu barazimenesha. Abisiraheli nka mirongo itatu na batandatu bagwa muri iyo ntambara, maze abantu bashya ubwoba bacika intege.

6 Nuko Yozuwe n’abakuru b’Abisiraheli bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu ku mutwe kubera agahinda, bikubita hasi birirwa bubamye imbere y’Isanduku y’Uhoraho kugeza nimugoroba.

7 Nuko Yozuwe aravuga ati: “Mbe Nyagasani Uhoraho, kuki watwambukije Yorodani? Mbese kwari ukugira ngo utugabize Abamori baturimbure? Twari tumerewe neza hakurya ya Yorodani!

8 Ubu se Nyagasani navuga iki, ko Abisiraheli birukanywe n’abanzi babo?

9 Abanyakanāni n’abandi baturage b’iki gihugu nibabyumva, bazaduturuka impande zose badutsembe. Kuki utadukiza kugira ngo wiheshe icyubahiro?”

10 Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Ngaho haguruka! Kuki wubamye hasi aho?

11 Abisiraheli baracumuye bica Isezerano nagiranye na bo, batwara kuri bya bintu byanyeguriwe. Barabyibye babihisha mu bintu byabo kandi barabihakana.

12 Ni cyo cyatumye badashobora guhangara abanzi babo ahubwo bakabahunga. Abisiraheli bakoze ibituma barimbuka, nanjye sinzakomeza kubashyigikira mutaratsemba muri mwe ibyo bintu.

13 None genda ubwire abantu uti: ‘Nimwitunganye kugira ngo ejo muzabe mwiteguye, kuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli yavuze ko muri mwe hari uwatwaye ibintu byamweguriwe burundu. Ntimuzashobora gutsinda abanzi banyu igihe muzaba mutarabitsemba.

14 Ejo mu gitondo muzaze buri muryango ukwawo, umuryango Uhoraho azerekana uzaze buri nzu ukwayo, inzu azerekana izaze buri rugo ukwarwo, abantu bo mu rugo azerekana na bo bazaze umwe umwe.

15 Muri bo azerekana uwatwaye bya bintu byamweguriwe burundu. Uwo muntu azatwikanwe n’ibyo atunze byose kubera ko yishe Isezerano ry’Uhoraho, akaba yarakoreye ibiteye isoni mu Bisiraheli.’ ” Nuko Yozuwe abibwira Abisiraheli.

16 Bukeye Yozuwe arazinduka, ahamagara buri muryango w’Abisiraheli ukwawo, maze umuryango wa Yuda uba ari wo werekanwa.

17 Nuko ahamagara umuryango wa Yuda buri nzu ukwayo, maze herekanwa inzu ya Zera. Ahamagara inzu ya Zera buri rugo ukwarwo, maze herekanwa urugo rwa Zabudi.

18 Nuko ahamagara abo mu rugo rwa Zabudi umwe umwe, maze herekanwa Akani mwene Karumi mwene Zabudi, mwene Zera wo mu muryango wa Yuda.

19 Yozuwe aramubwira ati: “Mwana wanjye, ubaha Uhoraho Imana y’Abisiraheli maze umbwize ukuri, umbwire ibyo wakoze nta cyo umpishe.”

20 Akani aramusubiza ati: “Ni ukuri koko, ni jye wacumuye ku Uhoraho Imana y’Abisiraheli. Dore ibyo nakoze:

21 i Yeriko nahabonye umwambaro mwiza wo muri Babiloniya, n’ibiro bibiri by’ifeza na garamu magana atanu by’izahabu. Narabyifuje ndabitwara mbitaba mu ihema, ifeza ni zo ziri hasi.”

22 Yozuwe yohereza abantu, bariruka bajya mu ihema rya Akani basanga bya bintu bitabyemo, ifeza ari zo ziri hasi.

23 Nuko babisohora mu ihema babishyira Yozuwe n’Abisiraheli bose, babirambika imbere y’Uhoraho.

24 Yozuwe n’Abisiraheli bose bafata Akani ukomoka kuri Zera, bafata n’abahungu be n’abakobwa be babajyana mu gikombe cya Akori, hamwe na za feza na wa mwambaro na za zahabu, n’inka ze n’intama ze n’ihene ze n’indogobe ze, n’ihema rye n’ibintu byose yari atunze.

25 Nuko Yozuwe abwira Akani ati: “Dore ni wowe waduteje ibyago! None rero ubu nawe Uhoraho agiye kuguteza ibyago.”

Nuko Abisiraheli bose bamwicisha amabuye hamwe n’abe bose, babatwikana n’ibyo yari atunze byose. Babarundaho amabuye,

26 kugeza ubwo bahakoze ikirundo kinini cy’amabuye, kikiriho na n’ubu. Nyuma y’ibyo uburakari bw’Uhoraho burashira. Kubera ibyo byago, aho hantu hitwa igikombe cya Akori.