Abisiraheli bigarurira umujyi wa Ayi
1 Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Witinya kandi wicika intege. Hagurukana n’ingabo zawe zose mutere umujyi wa Ayi, nzawubagabiza kimwe n’umwami wawo n’ingabo ze n’ako karere kose.
2 Uzagenze uwo mujyi n’umwami wawo nk’uko wagenje Yeriko n’umwami wayo, uretse ko muzijyanira amatungo n’ibintu biwurimo. Ohereza ingabo zūbikirire inyuma y’umujyi.”
3 Nuko Yozuwe n’ingabo ze zose bitegura kujya gutera Ayi. Atoranya abagabo b’intwari ibihumbi mirongo itatu, kugira ngo abohereze nijoro.
4 Arabategeka ati: “Nimujye kūbikirira inyuma y’umujyi ariko ntimujye kure, kandi mwese mube mwiteguye.
5 Naho jyewe n’ingabo tuzaba turi kumwe, tuzegera umujyi. Nibasohoka baje kuturwanya nka mbere, tuzabahunga.
6 Nibabibona bazibwira ko tubahunze nka mbere, maze tuboshyoshye basohoke mu mujyi badukurikire.
7 Nuko mwebwe muzava aho mwihishe mwigarurire umujyi, kuko Uhoraho Imana yanyu azawubagabiza.
8 Nimumara kuwigarurira, muzawutwike nk’uko Uhoraho yabitegetse. Ngibyo ibyo muzakurikiza.”
9 Nuko Yozuwe arabohereza, bajya kūbikirira iburengerazuba bwa Ayi, hagati yayo n’i Beteli. Yozuwe arara hamwe n’ingabo zisigaye.
10 Bukeye arazinduka akoranya ingabo ze, maze we n’abakuru b’Abisiraheli barangaza imbere y’ingabo, bazamuka bagana ku mujyi wa Ayi.
11 Barakomeza bagera hafi y’umujyi, bashinga amahema mu majyaruguru yawo, hagati yawo na bo haciyemo igikombe.
12 Nuko Yozuwe atoranya ingabo zagera nko ku bihumbi bitanu, azitegeka kūbikirira iburengerazuba bwa Ayi, hagati yayo n’i Beteli.
13 Umugabane munini w’ingabo usigara muri iyo nkambi, izindi zijya kūbikirira iburengerazuba bw’umujyi. Nijoro Yozuwe n’ingabo bari kumwe bamanuka mu gikombe.
14 Mu gitondo kare umwami wa Ayi ababonye, yihutira gusohoka mu mujyi ari kumwe n’ingabo ze zose, kugira ngo barwanyirize Abisiraheli ahateganye n’ikibaya cya Yorodani. Umwami wa Ayi ntiyari azi ko hari abandi Bisiraheli būbikiriye inyuma y’umujyi.
15 Yozuwe n’Abisiraheli bigira nk’abaneshejwe, maze bahungira mu nzira igana ahantu hadatuwe mu kibaya cya Yorodani.
16 Ingabo zose za Ayi zihabwa itegeko ryo kwirukana Abisiraheli. Bityo Yozuwe arazoshyoshya zigera kure y’umujyi.
17 Nta mugabo n’umwe wasigaye muri Ayi cyangwa muri Beteli, kuko bose bari bagiye kwirukana Abisiraheli, basiga amarembo y’umujyi wa Ayi arangaye.
18 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Tunga icumu ryawe ku mujyi wa Ayi kuko nywubagabije.” Yozuwe abigenza atyo.
19 Yabaye akirambura ukuboko, Abisiraheli bari būbikīye baravumbuka, biruka bajya mu mujyi barawigarurira, barawutwika.
20 Umwotsi uracucumuka utumbagira mu kirere. Ingabo za Ayi zishubije amaso inyuma zirawubona, zishaka guhunga, ariko zibura aho zihungira. Abisiraheli bari bahunze bagana ahantu hadatuwe, barazihindukirana.
21 Yozuwe n’Abisiraheli na bo babonye ko bagenzi babo bamaze gutwika umujyi, basubirana inyuma ingabo za Ayi, barazirwanya.
22 Ba Bisiraheli bandi bava mu mujyi na bo bajya kuzirwanya, bazigotera hagati yabo, bazimarira ku icumu. Ntihagira n’umwe urokoka cyangwa ushobora guhunga.
23 Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yozuwe.
24 Abisiraheli bica ingabo zose za Ayi zari zabirukanye zikabageza ha hantu hadatuwe, bazimarira ku icumu ku gasozi. Nuko basubira mu mujyi batsemba abaturage basigaye.
25 Uwo munsi bishe abantu bose bo muri Ayi b’abagabo n’abagore, uko ari ibihumbi cumi na bibiri.
26 Yozuwe yakomeje gutunga icumu kuri Ayi, kugeza ubwo bica abaturage baho bose.
27 Abisiraheli batwaye iminyago y’amatungo n’ibintu babonye muri uwo mujyi, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe.
28 Uko ni ko Yozuwe yatwitse Ayi ayihindura umuyonga. Kugeza n’ubu iracyari amatongo.
29 Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa kugeza nimugoroba. Igihe izuba rirenga, Yozuwe ategeka ko bawumanura bakawujugunya imbere y’irembo ry’umujyi, bakawurundaho ikirundo kinini cy’amabuye kikiriho na n’ubu.
Abisiraheli bongera gusomerwa Amategeko
30 Hanyuma Yozuwe yubakira Uhoraho Imana y’Abisiraheli urutambiro ku musozi wa Ebali.
31 Arwubakisha amabuye atabājwe, akurikije amabwiriza Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarahaye Abisiraheli, akanandikwa mu gitabo cy’Amategeko ya Musa. Barutambiriraho Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro.
32 Nuko Yozuwe ahashinga amabuye Abisiraheli babireba, ayandukuriraho Amategeko yanditswe na Musa.
33 Abisiraheli bose, ari abakuru ari abatware ari abacamanza ari rubanda, hamwe n’abanyamahanga bari kumwe na bo, bigabanyamo amatsinda abiri, rimwe rijya ku musozi wa Gerizimu, irindi ku wa Ebali. Abalevi b’abatambyi bahetse Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho, bahagarara hagati yabo babasabira umugisha, nk’uko Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarabitegetse.
34 Nuko Yozuwe asoma amagambo yose yanditswe mu gitabo cy’Amategeko, arimo n’ibyerekeye imigisha n’imivumo.
35 Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse Yozuwe atasomeye Abisiraheli bose, barimo abagore n’abana n’abanyamahanga bari kumwe na bo.