Zab 1

Hahirwa intungane

1 Hahirwa umuntu wanga inama z’abagome,

ntakurikize imigambi y’abanyabyaha,

ntanagirane ibiganiro n’abaneguranyi,

2 ahubwo yishimira gukurikiza Amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana ku manywa na nijoro.

3 Uwo ameze nk’igiti cyatewe hafi y’umugezi,

gihora cyerera igihe cyacyo,

ibibabi byacyo ntibyigere biraba.

Icyo akoze cyose kiramutunganira.

4 Nyamara abagome bo si ko bameze,

bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga.

5 Imana izabacira urubanza batsindwe,

ibahēze mu ikoraniro ry’intungane.

6 Koko Uhoraho arinda intungane,

naho abagome arabatsemba.