Zab 10

Gusaba kurenganurwa

1 Uhoraho, ni kuki witarura abantu?

Ni kuki ubihisha mu gihe cy’amakuba?

2 Umugome ashingiye ku bwirasi bwe atoteza abanyamibabaro,

arabatoteza bakaziraimigambi ye mibi.

3 Umugome yirata ibibi umutima we urarikiye,

umunyabugugu agatuka Uhoraho akamusebya.

4 Umugome arirata ntiyiyambaze Imana,

ntajya atekereza ko ibaho.

5 Ibyemezo Imana yafashe nta cyo bimubwira,

abanzi be bose abacira mu maso,

koko ibyo akora byose bihora bimutunganira.

6 Ajya yibwira ati: “Nta kizigera kimpungabanya,

nzakomeza guhirwa nta makuba azangwirira.”

7 Amagambo amusohokamo ni imivumo n’ibinyoma n’iterabwoba,

ibyo avuga bitera akaga n’ubugome.

8 Yubikirira ku mirenge agaca igico akica umwere,

ahora agenza utagira kirengera.

9 Nk’uko intare yubikira mu bwihisho,

ni ko uwo mugome yubikira umunyamibabaro akamusumira,

aramusumira akamugusha mu mutego.

10 Umugome aritugatuga akamwubikira,

amugwira n’imbaraga akamutura hasi.

11 Ajya yibwira ati: “Imana ntiyitaye ku byo nkora,

ntishaka kubimenya habe no kubireba.”

12 Uhoraho Mana, haguruka utabare,

ntukirengagize abanyamibabaro.

13 Kuki umugome yagusuzugura,

akibwira ati: “Imana nta cyo izantwara”?

14 Ariko wowe urareba,

witegereza imiruho n’agahinda by’umunyamibabaro,

witegura kumutabara.

Utagira kirengera ni wowe yisunga,

ni wowe ugoboka impfubyi.

15 Tsemba ububasha bw’umugome,

uryoze umugizi wa nabi ibyo yakoze,

umurimbure agende nk’ifuni iheze.

16 Uhoraho ni we Mwami iteka ryose,

abanyamahanga bazameneshwa mu gihugu cye.

17 Uhoraho, wumva ibyifuzo by’aboroheje,

urabakomeza ukabatega amatwi.

18 Ntuzabura kurenganura impfubyi n’abakandamijwe,

ku isi ntihazagire uwongera gutera abandi ubwoba.