Gushimira Uhoraho
1 Zaburi yo gushimira Uhoraho.
Mwa batuye ku isi yose mwe,
nimuvugirize Uhoraho impundu!
2 Nimuramye Uhoraho munezerewe,
nimuze imbere ye muririmba.
3 Nimumenye ko Uhoraho ari we Mana,
ni we watwiremeye natwe turi abe.
Turi ubwoko bwe turi n’umukumbi yiragirira.
4 Nimwinjire mu marembo y’Ingoro ye mumushimira,
nimwinjire muri urwo rugo mumusingiza.
Nimumushimire mumutake ibisingizo.
5 Koko Uhoraho agira neza,
imbabazi ze zihoraho iteka ryose,
umurava we uhoraho uko ibihe bihaye ibindi.