Gushimira Uhoraho Umucunguzi
1 Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2 Abacunguwe n’Uhoraho nibabivuge,
yarabacunguye abakiza umwanzi,
3 yarabatarurukanyije abavana mu bihugu by’iburasirazuba n’iby’iburengerazuba,
yabavanye mu byo mu majyaruguru no mu bikikije inyanja.
4 Bamwe bazereraga mu butayu butarangwamo umuntu,
ntibigera babona umujyi utuwe.
5 Barashonje bicwa n’inyota,
bararabirana benda gupfa.
6 Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abakiza ayo makuba.
7 Yabanyujije mu nzira iromboreje,
abajyana mu mujyi utuwe.
8 Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
9 Koko abari bafite inyota yarayibamaze,
abari bashonje na bo abahaza ibyiza.
10 Abandi biberaga mu mwijima w’icuraburindi,
ari imfungwa zashavuye zibohesheje iminyururu.
11 Koko bari baranze kumvira ibyo Imana yavuze,
bahinyura inama z’Isumbabyose.
12 Yabacishije bugufi bakora imirimo y’agahato,
hagira ugwa ntihagire umwegura.
13 Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abarokora ayo makuba.
14 Yabakuye muri wa mwijima w’icuraburindi,
acagagura iminyururu yari ibaboshye.
15 Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
16 Koko yamenaguye inzugi z’imiringa,
avunagura n’ibihindizo by’ibyuma.
17 Abandi babaye ibicucu barigomeka,
barababazwa kubera ibicumuro byabo.
18 Bahuzwe ibyokurya by’amoko yose,
barabihuzwe habura gato ngo bapfe.
19 Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abarokora ayo makuba.
20 Yaravuze gusa bakira indwara zabo,
bityo abakura mu nzara z’urupfu.
21 Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
22 Nibamutambire ibitambo byo kumushimira,
batangaze ibyo yakoze bavuze impundu.
23 Abandi bafashe ubwato baboneza iy’inyanja,
bahererekanya ibicuruzwa hakurya y’amazi magari.
24 Biboneye ibyo Uhoraho akora,
bibonera n’ibitangaza akorera mu nyanja rwagati.
25 Yaravuze inkubi y’umuyaga irahaguruka,
umuyaga na wo ubyutsa imihengeri,
26 ibakoza mu birēre bamanukana na yo,
ako kaga kabakura umutima.
27 Imihengeri yabakozaga hirya no hino,
bakadandabirana nk’umusinzi,
ubuhanga bwabo bwose bunanirwa kubakiza.
28 Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abavana muri ayo makuba.
29 Yategetse iyo nkubi y’umuyaga irahosha,
ya mihengeri na yo iratuza.
30 Bashimishijwe n’uko ituze rigarutse,
Uhoraho yabagejeje ku mwaro bifuzaga.
31 Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
32 Nibamwogeze mu ikoraniro rya rubanda,
bamusingize abakuru bateraniye mu nama.
33 Akamya inzuzi aho zanyuraga hakuma,
amasōko y’imigezi na yo arayakamya.
34 Igihugu kirumbuka agihindura agasi,
agihora ibibi abagituye bakora.
35 Ubutayu aburemamo ibidendezi,
igihugu cy’umutarwe na cyo agitoboramo amasōko.
36 Aho ni ho atuza abashonje,
na bo bakahubaka umujyi wo guturamo.
37 Babiba imbuto mu mirima bagatera n’imizabibu,
bagira n’umusaruro utubutse.
38 Uhoraho abaha umugisha barororoka baba benshi,
amatungo yabo ntiyareka agabanuka.
39 Hanyuma baragabanutse bacishwa bugufi,
kubera agahato n’ibyago n’umubabaro.
40 Uhoraho atuma ibikomangoma bisuzugurika,
atuma bibuyera mu kidaturwa kitagira inzira.
41 Naho abakene abavana mu makuba,
imiryango yabo akayigwiza nk’amatungo.
42 Intungane zirabibona zikishima,
naho abagome bakaruca bakarumira.
43 Umunyabwenge wese niyite kuri ibyo,
abantu na bo nibazirikane ko Uhoraho agira neza.