Zab 108

Indirimbo y’umuntu wiringiye Imana

1 Iyi ndirimbo ni zaburi ya Dawidi.

2 Mana, ndabyiyemeje,

ngiye kukuririmba ngucurangire mbikuye ku mutima.

3 Reka negure inanga nyamuduri n’inanga y’indoha,

reka ngucurangire umuseke utarakeba.

4 Uhoraho, nzagusingiza mu ruhame rw’amahanga,

nkuririmbe mu ruhame rw’amoko ayatuye.

5 Koko ineza ugira isesuye ijuru,

umurava wawe ugera ku bicu.

6 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,

ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose.

7 Inkoramutima zawe udukize akaga.

Untabare unkirishe ububasha bwawe.

8 Imana nziranenge iravugaiti:

“Ni jye nyir’ugutsinda,

umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane,

ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabanyamo iminani.

9 Akarere ka Gileyadi ni akanjye,

akarere k’Abamanase na ko ni akanjye,

ak’Abefurayimu ni ingofero y’icyuma inkingira umutwe,

naho ak’Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye.

10 Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye,

icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye,

naho igihugu cy’u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.”

11 Ni nde uzangeza muri Edomu?

Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho?

12 Nta wundi keretse Imana, nyamara waraturetse!

Mana, ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.

13 Tugoboke uhangane n’ababisha bacu,

koko gutabarwa n’umuntu ntibigira umumaro.

14 Imana ni yo izaturwanira dutsinde,

ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka.