Utotezwa asaba Uhoraho kumutabara
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Mana ni wowe nsingiza wikwicecekera!
2 Dore abagome n’abanyabinyoma baransebya,
baramvuga amagambo bambeshyera.
3 Banturutse impande zose bamvuga amagambo y’urwango,
barandwanya nta mpamvu.
4 Narabakunze banyitura kumbeshyera,
icyakora jyewe nshishikazwa no gusenga.
5 Ineza nabagiriye bayituye inabi,
urukundo nabakunze barwitura urwango.
6 Umwanzi wanjye mutezeumugome amurege,
umushinja nahagarare iburyo bwe.
7 Nacirwe urubanza rumutsinde,
amasengesho ye amuviremo icyaha.
8 Ntakarambe azakenyuke,
umurimo yari ashinzwe uhabwe undi.
9 Abana be bazabe impfubyi,
umugore we abe umupfakazi.
10 Abana be bazahinduke inzererezi n’abasabirizi,
bajye basabiriza kure y’itongo ry’iwabo.
11 Umwishyuza nafatīre ibye byose ku ngufu,
abo atazi bamutware ibyo yaruhiye.
12 Ntihakagire umuntu n’umwe umugirira neza,
impfubyi asize ntihakagire uzigirira impuhwe.
13 Urubyaro rwe ruzarimbuke,
mu gihe gito rube rwibagiranye.
14 Ibicumuro bya ba sekuruza Uhoraho ajye abyibutswa,
ibyaha nyina yakoze ntibikamuhanagurweho
15 Uhoraho ajye abihozaho ijisho,
bibagirane ku isi be kwibukwa ukundi.
16 Umwanzi wanjye bizamubeho bityo kuko atigeze aranganwa imbabazi,
ahubwo yatoteje abanyamibabaro n’abakene n’abashavuye,
abatoteza agira ngo bapfe.
17 Yakundaga kuvumana, na we umuvumo numwokame,
ntiyifurizaga abandi umugisha,
na we umugisha numube kure.
18 Yahozaga umuvumo ku rurimi,
wari waramucengeye nk’amazi acengera umubiri,
cyangwa nk’ibinure bicengera ingingo.
19 Ngaho numumerere nk’umwambaro yambaye,
ahore awukenyeje nk’umukandara.
20 Ngibyo ibihembo Uhoraho azaha abanshinja,
ngibyo ibyo azaha abamvuga nabi.
21 Ariko wowe Uhoraho Nyagasani,
ungirire neza kubera izina ryawe,
unkize kubera ineza yawe nyinshi.
22 Koko ndi umunyamibabaro n’umukene,
umutima wanjye washenguwe n’ishavu.
23 Ndarembera nk’igicucu cyo ku kirengarenga,
baramenesha nk’abamenesha inzige.
24 Kubera kwigomwa kurya, amavi ntagishinga,
ibinure byanshizemo ndananutse.
25 Bangize insuzugurwa,
barambona bakanzunguriza umutwe.
26 Uhoraho Mana yanjye, ntabara
kubera ineza yawe unkize.
27 Bityo bamenye ko mbikesha ububasha bwawe,
bamenye ko ari wowe Uhoraho wabingiriye.
28 Nibavume wowe utange umugisha!
Nibahagurukira kurwana bazakorwa n’isoni,
naho jyewe umugaragu wawe nzishima.
29 Abanshinja nibamware bakenyere ikimwaro,
nibakorwe n’isoni zibabere umwitero.
30 Nzasingiza Uhoraho ndanguruye ijwi,
mushimire mu ruhame rw’imbaga nyamwinshi.
31 Koko ahagarara iburyo bw’umukene akamurengera,
amukiza abamucira urubanza rwo kumutsinda.