Ikuzo n’impuhwe by’Uhoraho
1 Haleluya!
Mwa bagaragu b’Uhoraho mwe, nimumusingize,
koko nimusingize Uhoraho!
2 Uhoraho nasingizwe,
asingizwe kuva ubu kugeza iteka ryose.
3 Uhoraho nasingizwe,
asingizwe kuva iburasirazuba kugeza iburengerazuba.
4 Uhoraho ni we ugenga amahanga yose,
ikuzo rye risumba ijuru.
5 Nta wuhwanye n’Uhoraho Imana yacu.
Iganje ku ntebe yayo ahasumba ahandi,
6 ica bugufi kugira ngo irebe,
irebe ibibera mu ijuru no ku isi.
7 Ikura umunyantegenke mu mukungugu,
umukene na we imukura mu ivu,
8 ikabashyira mu rwego rw’ibikomangoma,
ibikomangoma byo mu bwoko bwayo.
9 Iha ingumba kubaka ikaremya,
iyiha no kwizihirwa n’urubyaro.
Haleluya!