Abisiraheli bava mu Misiri
1 Ubwo Abisiraheli bavaga mu Misiri,
abakomoka kuri Yakobo bakimuka mu bantu bavuga ururimi rutumvikana,
2 Imana yagize Abayuda intore zayo,
Abisiraheli ibagira ubwoko bwayo igenga.
3 Inyanja ibakubise amaso irahunga,
uruzi rwa Yorodani na rwo rusubira inyuma.
4 Imisozi isimbagurika nk’amasekurume y’intama,
udusozi na two dusimbagurika nk’abana b’intama.
5 Wa nyanja we, ni iki gitumye uhunga?
Nawe Yorodani, ni iki gitumye usubira inyuma?
6 Mwa misozi mwe, ni iki gitumye musimbagurika nk’amasekurume y’intama?
Namwe mwa dusozi mwe, ni iki gitumye musimbagurika nk’abana b’intama?
7 Wa si we, tingita imbere ya Nyagasani,
utingite imbere y’Imana ya Yakobo.
8 Urutare yarutoboyemo ikidendezi cy’amazi,
igitare gikomeye agitoboramo amasÅko.